issa
Havumbuwe ko iturika ry’inyenyeri rishobora guteza ingorane ku Isi

Nov 17, 2025 - 17:12
 0

Abahanga mu by’isanzure batangaje ko bwa mbere mu mateka babashije gukurikirana iturika ridasanzwe ry’inyenyeri, ribereye hanze y’uruhurirane rw’imibumbe igaragiye Izuba, ndetse babona ko hari ingaruka rishobora kugira ku Isi.

Ubushakashatsi bwavuye mu nyigo y’aba bahanga bayobowe na J. R. Callingham wo mu Buholandi, bwagiye hanze ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Bushingiye ku iturika ry’inyenyeri yahawe izina rya ‘StKM 1‑1262’ ryabaye mu 1883, ariko rimenyekana ku Isi mu 2016.

Gutinda kumenyakana kwaryo kwatewe n’intera ndende iri hagati y’Isi n’iyi nyenyeri, kuko ibarirwa mu ntera ya 130 light-years, kandi light year imwe ihwanye na kilometero 9.460.000.000.000.

Aba bahanga bagaragaje ko ibyavuye mu iturika ry’iyi nyenyeri bigizwe n’ibisa n’umukungugu n’ibindi binyabutabire byagendaga ku muvuduko wa kilometero 2.400, bigana mu gice Isi iherereyemo.

Ni iturika bivugwa ko ryari rifite imbaraga zikubye inshuro ziri hagati ya 10 na 100, ugereranyije n’iturika rijya riba ku Zuba, igihe rirekura umwuka ushyushye n’ibindi bice birigize. Iri turika niryo rizwi nka ‘coronal mass ejections’ ari naryo ryabaye kuri iriya nyenyeri.

Bashimangiye ko ingufu n’ibyavuye muri iri turika iyo biza kugera mu kirere cy’imibumbe igaragiye izuba, ryashoboraga kugira ingaruka, kugeza no ku batuye ku Isi.

Aba bahanga bavuze ko bigeze ku Isi byagira ingaruka ku bijyanye n’ibihe ndetse n’igice kirinda Isi, gifatwa nka sumaku yayo, kizwi nka ‘magnetic field’.

Iki gice nicyo kigira uruhare mu gukumira imirasire y’Izuba yangiza, gituma kandi ikirere cyo hejuru y’Isi kidahuhwa n’umuyaga ndetse kigafasha inyoni kuguruka ntizibure amerekezo. Iyi sumaku y’Isi ni nayo ituma indangamerekezo buri gihe yerekana amajyaruguru.

Iri turika riramutse rigeze ku Isi ibi byose byahinduka.

Izi ngaruka zaba ziremereye cyane ugereranyije n’izigera ku Isi igihe habayeho iturika ry’Izuba.

Muri iki gihe ho ku Isi cyane cyane ku mpera zayo (poles) haboneka urumuri rudasanzwe ruzwi nka ‘Auroras’, ndetse bigahungabanya itumanaho, ingomero z’amashanyarazi ndetse na satellite.