issa
Umukobwa wa Perezida Samia yashyizwe muri Guverinoma! Byateje impaka muri rubanda

Nov 17, 2025 - 17:36
 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira bamwe mu bo mu muryango we muri guverinoma nshya yatangaje kuri uyu munsi. Ni icyemezo cyahise gitera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki, cyane cyane mu baturanyi bo mu karere.

Mu mpinduka zakozwe, Wanu Hafidh, umukobwa wa Perezida Samia, yagizwe Minisitiri wungirije w’Uburezi. Ku rundi ruhande, Mohamed Mchegerwa, umugabo wa Wanu akaba n’umukwe wa Samia, yashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, nyuma yo kuba yari asanzwe akora muri Perezidansi.

Perezida Samia kandi yatangaje ishyirwaho rya minisiteri nshya idasanzwe yari isanzwe iboneka mu miyoborere y’igihugu, Ministeri y’Ibirebana n’Urubyiruko. Iyi minisiteri nshya ishyizweho mu gihe igihugu cyari kimaze iminsi kibasiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko yabereye mu matora yo mu kwezi gushize.

Nyuma y’iyo myigaragambyo, abayirwanya n’imiryango itegamiye kuri leta bakomeje kunenga uko igipolisi cyitwaye, bavuga ko abantu babarirwa mu magana bishwe, abandi imirambo yabo ikagenda ihishwa. Nubwo leta ibihakana, abashyira mu majwi ubutegetsi bavuga ko ibi bihano bikabije byataye igihugu mu gahinda n’urujijo.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye Perezida Samia bavuga ko impinduka yakoze ari uburyo bushya bwo kongera imbaraga muri guverinoma, ariko abamunenga bo bakemeza ko gushyira abo mu muryango we mu myanya ikomeye ari uguhonyora ihame rya demokarasi no guteza amakenga ku miterere y’imiyoborere.

Uko byagenda kose, amaso menshi akomeje gukurikira uko iyi guverinoma nshya izakorera abaturage ndetse n’ingaruka izi mpinduka zishobora kugira ku mibanire n’umutekano muri Tanzania.

Nov 17, 2025 - 17:42