issa
Ngoma: Babangamiwe n'imbwa zirya umuhisi n'umugenzi ba nyirazo ntibamenyekane

Dec 15, 2025 - 11:57
 1

Abaturage batuye mu Mirenge ya Remera na Rurenge mu karare ka Ngoma bavuga ko babangamiwe n'imbwa zirya bamwe muri bo ndetse ba nyirazo ntibamenyekane.

Abatuye mu mirenge ya Rurenge na Remera mu karere ka Ngoma, bavuga ko bugarijwe n'imbwa zirya abaturage zibategeye mu mayira ndetse bikaba bigorana kumenya ba nyirazo.

Aba baturage bavuga ko mu mezi nibura abiri ashize, zariye abantu benshi ku buryo harimo n'umwe wapfuye amaze guterwa inshinge enye muri eshanu bagombaga kumutera  kugira ngo adafatwa n'ibisazi bikomoka ku matungo, ariko bikarangira apfuye, mu gihe  yanagaragaje ko azize ibisazi byayo kuko ngo yapfuye mbere yo kumoka nkayo.

Sebanani Cassien, umugabo wa nyakwigendera Uwimana Donatha avuga ko imbwa bitazwi nyirayo, yariye umugore we imutegeye mu nzira, ubwo yari  avuye mu rugo rw'umuturanyi gutirayo ibikoresho byo kumeseramo imyenda.

Abaturage  batuye mu Murenge wa Remera, bagaragaza ko baterwa impungenge n'izo mbwa zirya abaturage ndetse bagasaba ko hashakwa umuti urambye kuri iki kibazo.

Umwe mu batuye umurenge wa Remera yagize ati " Birababaje kubona umuntu aribwa n'imbwa Kandi muri aya mezi zirimo kurya abantu, nanjye imbwa iherutse gushaka kundya nabarwa n'abagabo bari hafi aho . Kandi zariye kuburyo dusigaye dutinya no kohereza abana ku ishuri bonyine ."

Undi muturage wo mu Murenge wa Remera nawe asanga ikibazo cy'imbwa gihangayikisha abaturage.

Ati"  Biratugoye, tugira impungenge zo kujya gushaka ibyo guteka, kuko kujya ku itongo  uvuye aho dutuye nabyo bidutera ubwoba, ushobora kujya ku isambu imbwa zikakurya. Icyo dusaba nuko izo mbwa ikibazo cyazo cyakemuka byaba ngombwa ba nyirazo bagahabwa impuguro cyangwa bagashaka ubundi buryo kirangira. "

Ntabwo umurenge wa Remera ariwo  wonyine uvugwamo izo mbwa kuko zigera  no mu baturanyi babo batuye muri Rurenge.

Umuturage utuye mu Murenge wa Rurenge yabwiye UKWELITIMES ko imbwa zijya zirya abaturage ndetse n'amatungo yabo ariko abazitunze ntibamenyekane.

Yagize " Icyo kibazo cy'imbwa zizerera kimaze igihe kandi ntituzi aho zituruka ariko ubuyobozi ubwo bukizi dufite ikizere ko zizicwa."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buvuga ikibazo cy'imbwa zirya abaturage kizwi ndetse ko ubuyobozi bwatangiye gushaka umuti wacyo mu buryo burambye  nkuko umuyobozi w'Akarere, Niyonagira Nathalie yabwiye UKWELITIMES mu kiganiro twagiranye.

Yagize ati "Icya mbere twakoze nuko twahaye abantu bose ubutumwa mu nteko yabaye ku wa Kabiri. Twabwiye buri wese utunze imbwa, ko agomba kuyishumika  umunyururu, yajya hanze akagenda ayifashe, tunabasaba kuzikingiza kuko ikingira ryaratangiye rimaze iminsi, icyumweru gishize hakingiwe imbwa 300 Kandi igikorwa gikomeje mu Mirenge yose."

Meya Niyonagira yakomeje ati "Icyo twakangurira abaturage nuko bajya baduha amakuru y'ahagaragara imbwa, turimo no kugenda tubarura imbwa zifite benezo kugira ngo ziriya zizerera nazo zimenyekane. Umuntu uzagira ibyago byo kuribwa n'imbwa agomba kwihutira kujya kwa muganga hadaciyeho umunsi n'amasaha, abaganga biteguye gutanga ubufasha."

Abatuye mu bice bitandukanye mu karere ka Ngoma bagaragaza ko kumenya aho imbwa zirya abaturage zituruka ariko bakavuga ko hari abaturage bacirira imbwa ariko nta bushobozi bwo kuzitunga bafite bigatuma zibatoroka zikajya kwishakira ibizitunga .

Dec 15, 2025 - 17:47