issa
Iran yongeye gufunga umuhora wa Hormuz kubera Amerika

Apr 18, 2026 - 13:11
 0

Igihugu cya Iran, cyatangaje ko cyongeye gufunga umuhora wa Hormuz nyuma y’umunsi umwe ufunguwe. Iran ivuga ko byatewe nuko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze kuzuza ibyo zasabwe n’iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, nibwo itangazamakuru rya Leta ya Iran (IRIB) ryatangaje ko umuhora w’inyanja wa Hormuz wongeye gufungwa, risobanura ko ubu kongera kunyuramo bisaba uruhushya rw’iyo gihugu.

Igisirikare cya Iran cyavuze ko uwo muhanda w’ingenzi mu gutwara amato wasubiye uko wari usanzwe umeze, bitewe n’uko leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanze gukuraho ibihano byayo byo gufunga inzira z’inyanja zijya ku byambu bya Iran mu kigobe cya Persian Gulf.

Iran yari yatangaje ko yafunze uwo muhora wa Hormuz nyuma gato y’uko Amerika itangiye ibitero ku itariki ya 28 Gashyantare 2026. Nyuma yaho, abayobozi bavuze ko kunyuramo bishoboka gusa ku mato afite uburenganzira bwa Iran, ariko atari ay’ibihugu ifata nk’abanzi barimo Amerika na Israel.

Mu by’ukuri, amato make cyane ni yo yabashije kuhanyura, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane kuzamura ibiciro by’ingufu nka peteroli.

Iri funga ryongeye kubaho nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu, Iran yari yabanje gufungura uwo muhora, nyuma y’agahenge k’iminsi 10 hagati ya Israel na Lebanon.

Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashimiye Iran kuba yafunguye uwo muhora, ariko anavuga ko ibihano bya Amerika byo gufunga amato ajya cyangwa ava ku byambu bya Iran bizakomeza kugeza igihe hazaboneka amasezerano.

Uyu munsi mu gitondo, hari habayeho kongera kwiyongera kw’amato anyura muri uwo muhora, ikintu ibiro ntaramakuru bya Reuters cyise igikorwa cya mbere kinini cy’amato cyari kibaye kuri uyu muhora wa Hormuz kuva intambara yatangira.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373