issa
Volleyball: Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rirasubukurwa mu mpera z'iki cyumweru

Jun 17, 2025 - 09:15
 0

Irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Volleyball, rigiye kongera gukinwa. Iri rushanwa rizwi nka Volleyball Genocide Memorial Tournament ryari riteganyijwe kuba tariki ya 6-8 Kamena 2025 ariko riza gusubikwa kubera ihurirana n’isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon ryabaye ku itariki ya 8 Kamena

Iri rushanwa rifite umwihariko wihariye kuko riba mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakibukwa biciye mu mukino bakundaga.

Mu gihe ryasubikwaga ibihugu bya Kenya na Uganda byari bimaze kwemera kuzitabira bigaragaza ko rikomeje kugumana ireme n’agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo ryaherukaga kuba mu 2024 Police VC yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagabo itsinze Gisagara VC amaseti 3-0, mu gihe mu bagore APR WVC yatsinze RRA WVC ku maseti angana gutyo.

Kugaruka kw’iri rushanwa n'ikimenyetso gikomeye cy’ubudacogora mu kwibuka binyuze mu mikino ndetse no gukomeza kuzamura urwego rwa Volleyball mu Rwanda no mu karere.

Abakunzi b’uyu mukino biteze byinshi kuko iri rushanwa ritanga amahirwe yo kwerekana impano nshya, guhuza imico itandukanye no kongera kwibuka mu buryo bwubaka binyuze mu marushanwa afite intego n’agaciro gakomeye.

Biteganyijwe ko iri rushanwa ritangira ku italiki ya 20 kugeza 20 kamena 2025.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Volleyball: Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rirasubukurwa mu mpera z'iki cyumweru

Jun 17, 2025 - 09:15
Jun 17, 2025 - 09:26