Milliyoni zirenga 30 n’umushahara mwiza! Igitutu ni cyose kuri Muhadjiri Hakizimana uri guterwa imijugujugu
Muhadjiri Hakizimana yerekeje muri Kenya mu ikipe yitwa Nairobi United ikinamo Buregeya Prince, nyuma yo gutandukana na Police FC.
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukuboza 2025, nibwo Hakizimana Muhadjiri yerekeje mu gihugu cya Kenya kurangizanya na Nairobi United FC nyuma yo kuvugana nayo ari hano mu Rwanda.
Muhadjiri Hakizamana mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kanombe yaganiriye na VIDA Sports TV atangaza ko Biramahire Abeddy ari umwe mu bagize uruhare kugira ngo yerekeze muri Nairobi United.
Uyu mukinnyi avuga ko mbere yo guhamagarwa, Nairobi United yabanje kuvugisha Biramahire Abeddy aramuvugira neza birangira ahamagawe muri iyi kipe irimo gukina CAF Confederations Cup.
Muhadjri Hakizimana yatangaje ko ikintu cya mbere arimo gutekereza atari amafaranga ahubwo ibyo ategereje imbere ni byo by’ingenzi kuruta amafaranga y’ubu.
Yagize ati “ Amafaranga tuba tuyakeneye cyane ariko ndimo kureba ayari imbere ntabwo ndimo kureba ay’ubu kuko hari ibintu byinshi nshaka kwereka abantu.”
Muhadjiri Hakizimana muri Nairobi United agiye gusinya amasezerano y’amezi atandatu nkuko aheruka kubitangaza ubwo yaganiraga na Radio/TV10 avuga ko iyo asinye amasezerano y’amezi atandatu ngo nibwo atanga umusaruro kuruta gusinya imyaka.
Amakuru UKWELITIMES dufite n’uko Muhadjiri Hakizimana yishyuwe Milliyoni zirenga 30 ndetse azajya ahembwa milliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Muhadjiri Hakizimana afite umukoro udasanzwe
Ni umukoro udasanzwe Muhadjiri Hakizimana afite kuko mu mezi atandatu agiye gukina muri Kenya asabwa gukora ibidasanzwe kugira ngo abe yakongera gutekerezwaho n’iyi kipe cyangwa n’izindi zo hanze y’u Rwanda. Ariko kandi ntabwo watinya kuvuga ko aya ari andi mahirwe uyu mukinnyi abonye ariko asabwa gukora cyane kugira ngo aya mafaranga ndetse n’ibyo atanzweho agaragaze ko yatangiwe ukuri.
Muhadjiri Hakizimana yakunze gushinjwa kudakora cyane mu ikipe yose aba arimo ariko kuri iyi nshuro we atekereza ko agiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo yongere agarure icyubahiro yahoranye nubwo arimo guhura n’amagambo y’urucanege menshi.
Yagize ati “ Mfite akazi kenshi ko gukora, ndabizi amagambo ni menshi ariko araza gushira. Igihe n’iki cyo kugira ngo abantu mbereke ko bibeshya.”
Nairobi United FC ni ikipe ikomeye muri Kenya iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona ariko kandi iyi kipe iri gukina imikino ya CAF Confederations Cup aho iri mu itsinda rya kabiri, iri kumwe na Waydad AC, Maniema Union FC ndetse na Azam FC.
Nairobi United muri iri tsinda iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite. Imaze gutsindwa imikino ibiri yatsinzwe ibitego 4, bivuze ko ifite umwenda w’ibitego Bine. Umukino Muhadjiri Hakizimana azakina wa mbere ni uwo iyi kipe izahuramo na Azam FC tariki 25 Mutarama 2026.
Muhadjiri Hakizimana yabonye andi mahirwe ya nyuma yo kwigaragaza


Kinyarwanda
English
Swahili









