MINEDUC yirukanye abayobozi 890 b’ibigo by’amashuri
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko abayobozi 890 b’ibigo by’amashuri abanza n'ayisumbuye, batsinzwe isuzuma ry’imikorere, batabonye amanota nibura 70%, bakuwe ku nshingano zo kuyobora ibigo bazahita basubira mu kazi ko kwigisha.
Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza, mu kiganiro Urubuga.
Muri aba bayobozi b'ibyo bigo by'amashuri uko ari 890, barimo 541 bo mu mashuri yisumbuye ndetse na 349 bo mu mashuri abanza.
Biteganyijwe ko aba bayobozi bazatangira kudakomeza inshingano zo kuyobora ibigo by’amashuri guhera mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2026.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr. Flora Mutezigaju, yasobanuye ko isuzuma ryabanje gukorwa n’Uturere, rikurikirwa n’irikorwa na REB.
Ati " Habanje isuzuma ry’Akarere ryibandaga ku bintu bibiri birimo imyitwarire y’umuyobozi muri rusange n’uburyo akunze akazi ke, byose bigahabwa amanota ku gipimo cya 100.”
Akarere kayoherereje REB abayobozi b’ibigo 5,277 basuzumwe byimbitse. Muri bo, abayobozi 890 bangana na 16% ni bo batsinzwe isuzuma bagira amanota ari munsi ya 70%.
Dr. Mutezigaju yakomeje avuga ko mu byagaragaye cyane byatumye abo bayobozi batsindwa harimo imyitwarire idahwitse, imiyoborere mibi n’imicungire idahwitse y’umutungo w’amashuri.
Ati "Mu batsinzwe, benshi bagaragaje amanota make mu myitwarire: uko bafata abarimu n’abanyeshuri, uko bakemura ibibazo, ndetse n’uburyo bafatanya n’ababyeyi.”
Yanagaragaje ko bamwe mu bayobozi bagaragayeho kudacunga neza umutungo w’amashuri, harimo n’ibibazo byo kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri, kudahora ku kazi ndetse n’imitsindire y’abanyeshuri igenda isubira inyuma mu myaka itatu ishize.
REB yanavuze ko icyongereza cyabaye imbogamizi kuri benshi mu bayobozi batsinzwe, nubwo cyari gifite amanota make mu isuzuma.
Mu bayobozi bose 5,277 basuzumwe, abagabo ni bo benshi barenga 3,100, mu gihe abagore bari hafi 2,000. Byagaragaye kandi ko abenshi mu bayobozi batsinzwe bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) kandi benshi bakaba bakuze.
REB yagaragaje ko amashuri ayoborwa n’abagore muri rusange yitwaye neza ugereranyije n’ayoborwa n’abagabo, bityo ishishikariza abagore bari mu burezi kwitabira gusaba imyanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.
REB yemeje ko abayobozi batsinzwe isuzuma batazakomeza kuyobora ibigo by’amashuri, ahubwo bazasubira mu kazi ko kwigisha, hagamijwe kongera ireme ry’uburezi no kunoza imiyoborere y’amashuri.


Kinyarwanda
English
Swahili









