issa
Dushaka guhindura amateka kandi abafana bazishima! Umutoza wa Rayon Sports yatangaje

Nov 7, 2025 - 08:50
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Aruna Feruzi, yatangaje ko iyi kipe yiteguye neza Derby ariko kandi abafana abasaba kuza ari benshi kuko bazishima.

Ku munsi wo ku wa kane tariki 6 Ukwakira 2025, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma kugira ngo igihe cyo gukina na APR FC kigere. Ni imyitozo ikomeye yakozwe ariko kandi abafana ndetse n’itangazamakuru ryari ryemerewe kuza kwitabira imyitozo.

Muri iyi myitozo twaganiriye n’umutoza wa Rayon Sports, Aruna Feruzi, agira ibyo atangaza kandi bikomeye. Uyu mutoza yatangaje ko abakinnyi biteguye neza Derby ndetse nk’umutoza imikino nk’iyi ikomeye yayimenyereye cyane.

Yagize ati “ Umwuka umeze neza, abakinnyi bose bariteguye kubera abayobozi baduhaye ibikenewe byose bituma twitoza neza, nukuri Derby turayiteguye bihagije. Ni Derby ariko namenyereye Derby ndi umukinnyi mu Burundi. Mu Burundi hari Derby no kwicana bicana, rero narazimenyereye.”

Uyu mutoza avuga kandi ko uyu mukino nta gitutu watuma ajyaho cyangwa ngo agishyireho ku bakinnyi be kuko ari umukino usanzwe ndetse ko ubuyobozi bwabahaye ibyo yasabye byose kugira ngo bitware neza.

Yagize ati “ Ntabwo byanshyiraho igitutu cyangwa ngo nshyireho abakinnyi igitutu ngo nuko ariko Derby. Derby n’ukuyubaha ariko ku mutoza n’umukino usanzwe. Abayobozi nabasabye byose bituma twitegura kandi babiduhaye, rero twiteguye neza.”

Aruna Feruzi yasabye abafana ba Rayon Sports ko bazaza ari benshi kuri uyu mukino nkuko basanzwe babikora kuko abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi biteguye kubaha ibyishimo.

Yagize ati “ Dushaka kugerageza guhindura ibihe kandi Imana idushoboze bizakunde. Abafana baze ari benshi nkuko bamaze iminsi babikora, umukino uzaba ari mwiza kandi bazishima.”

Uyu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC, uri kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025. Uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro, utangire ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa.

Aruna Feruzi yizeje intsinzi abakunzi ba Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Dushaka guhindura amateka kandi abafana bazishima! Umutoza wa Rayon Sports yatangaje

Nov 7, 2025 - 08:50
Nov 7, 2025 - 09:01