John Heche wa CHADEMA arashinjwa ubugambanyi
Abayobozi ba CHADEMA bakomeje gufungwa bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi, iterabwoba, ruswa n'ibindi. Yaba umuyobozi mukuru wa CHADEMA n'umwungirije bose bari muri kasho aho bategereje kwitaba inkiko bakaburana ku byaha bakurikiranyweho.
Umuyobozi wungirije wa CHADEMA John Wegesa Heche yashinjwe ibyaha birimo iterabwoba.
Ku wa 7 Ugushyingo 2025 Hekima Mwasipu yabwiye BBC ko John Heche afungiye I Dar es Salaam.
Hashize ibyumweru bibiri John Heche atawe muri yombi. Ni we wungirije Tundu Lissu nawe ugiye kwitaba urukiko ku wa 10 Ugushyingo 2025.
John Heche wa CHADEMA arashinjwa ubugambanyi


Kinyarwanda
English
Swahili









