issa
Dosiye y’abakozi batatu barimo umuyobozi wa Be One Gin yaregewe Urukiko (Video)

Nov 7, 2025 - 09:10
 0

Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwakiriye dosiye y'abakozi batatu b'uruganda Roots Investment Ltd rukora inzoga ya Be One Gin. Hategerejwe itariki yo kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo bitewe n'uko Ubushinjacyaha bubasabira gukurikiranwa bafunze ku mpamvu buvuga ko zikomeye kandi iperereza rikaba rigikomeje.

Ku wa 3 Ugushyingo 2025 Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko dosiye irimo abakekwa gukora ibyo bikorwa ni Habumugisha Jean Paul (CEO) , ISHIMWE Marie Josee (Production maneger) na UWIRINGIYIMANA Zachee ( Technical manager). Aba bose bakora mu ruganda rwa Roots Investment Ltd rukora inzoga yitwa Be One Gin.

Dosiye y’Ubushinjacyaha ivuga ko bakaba bakekwaho gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa byakwangiza ubuzima akaba ari icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 13 itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 FRW ariko itarenze 3.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. »

 Imiterere y’icyaha

Ku itariki ya 27/10/2025 Saa kumi n'ebyiri , Akarere Gasabo Umurenge Gisozi Akagari Musezero,Umudugudu Kagara , hakozwe Operation ya USALAMA ,igizwe na RIB, RNP, abayobozi bo mu nzego z'ibanze,Rwanda FDA bageze ahakorera uruganda rwitwa ROOTS INVESTMENT Ltd rwa HABUMUGISHA Jean Paul ruri mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, muri repeburika y’u Rwanda, aho urwo ruganda rukorera inzoga yitwa Be one Gin.

Hafatiwe izindi nzoga bikekwa ko zitujuje ubuziranenge zirimo inzoga yari mukagunguru gato itekerwamo, hafatirwamo ML 300 hakekwa ko ari Kanyanga. Hasanzwe n’ibisigazwa by’isukari bizwi ku izina rya melase ingana litiro ibihumbi 12610, pakimaya 420 pieces n'isukari ingana n'ibiro 1800 na litiro 2400 by'imvange za molasses, pakimaya n'isukiri byari muri mivero bikekwa ko barimo bateka kanyanga.

 KURIKIRA IMIKORERE Y’ICYAHA

Nov 7, 2025 - 10:27