Amorim utoza Manchester United yakomewe amashyi n’abakunzi b’iyi kipe
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yakomewe amashyi n’abakunzi b’iyi kipe nyuma y’amagambo yababwiye.
Ku cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, ikipe ya Manchester United, yakinnye na Aston Villa umukino usoza shampiyona y’ubwongereza( English Premier League), urangira Aston Villa itsinzwe ibitego 2-0.
Ni umukino utari woroshye kuko ikipe ya Aston Villa yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa ryakozwe na Emiliano Martinez binatuma iyi kipe inatsindwa irushwa cyane.
Nyuma y’uyu mukino, Ruben Amorim yagize amagambo ambwira abakunzi ba Manchester United bari muri Sitade ndetse bituma akomerwa amashyi.
Mu kiganiro yahaye abakunzi ba Manchester United, uyu mutoza yababwiye ko iminsi myiza igiye kuza ndetse ko iyi kipe muri iyi meshyi bazongeramo abakinnyi kandi beza.
Yagize ati “ Mbasabye imbabazi kubw’iyi sezo, ndabizi narabatengushye hamwe n’ikipe yose, ubu dukwiye kugira amahitamo. Tugumye gutsimbarara mu bihe byashize, ariko ibyo bihe byarangiye. Tugumane, tujyanye imbere.
Amezi 6 ashize nyuma y’imikino 3 yanjye ya mbere nangira akazi, natsinze imikino 2, nganya umukino umwe, nababwiye ko umuyaga uje. Uyu munsi nyuma ya sezo igoye, reka mbabwire ko iminsi myiza igiye kuza.
Niba hari ikipe imwe ku isi ishobora gutsinda ibihe byose, ibiza byose, ni ikipe yacu, ni Manchester United.”
Uyu mutoza yemeje ko Manchester United muri iyi meshyi izagura abakinnyi benshi nkuko nayo izarekura abandi bakinnyi benshi. Kugeza ubu abakinnyi barimo Victor Lindelof, Jonny Evans na Christian Erkisen, byamaze kwemezwa ko bazasohoka. Abandi barimo Andre Onana, Garnacho ndetse n’abandi batarajya hanze.
Ikipe ya Manchester United uyu mwaka ntabwo byagenze neza kuko yasoje iri ku mwanya wa 15 n’amanota 42. Iyi kipe ntabwo yigeze ibasha gutwara UEFA Europa League kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Tottenham Hospurs.
Ruben Amorim yijeje abakunzi ba Manchester United ibyiza


Kinyarwanda
English
Swahili









