issa
Aziz Bassane yemeye kunengwa no gutukwa kubera gutsindwa na APR FC

Jan 13, 2026 - 13:41
 0

utahizamu w'umunya-Cameroon, Aziz Bassane, yatangaje ko yemera kunengwa no gutukwa nyuma yo gutsindwa na APR FC ariko bitazabaca intege.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye na APR FC mu mukino wa nyuma wa Super Cup. Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na APR FC ibitego 4-1. Ni umukino wababaje cyane abakunzi, abayobozi ndetse n'abakinnyi ba Rayon Sports.

Benshi bagaragaje amarangamutima yabo nyuma yo gutsindwa ariko bagahuriza ku gahinda batewe no gutsindwa na APR FC. Abakinnyi batandukanye mu butumwa bagiye bashyira ahagaragara, bahurizaga ku kuba bitazabaca intege ahubwo bizatuma bagarukana imbaraga nyinshi.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, Aziz Bassane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko basuzuguwe inshuro ya Kabiri, bemera kuntengwa no gutukwa ariko ko batazigera bacika intege bazakomeza gukorana imbaraga n'umwete.

Yagize ati " Uyu munsi twasuzuguwe ku nshuro ya kabiri. Twemera kunengwa no gutukwa, ariko icy’ingenzi kurusha byose ni uko tutazigera ducika intege. Tuzakomeza gukora dushyizeho umwete, dutange ibyiza dufite byose, kandi tuzagaruka dukomeye kurushaho. Icy’ingenzi cyane ni ugukomeza kugira imitekerereze ikomeye n’umutima udacogora."

Ikipe ya Rayon Sports irimo kurwana intambara yo kureba uko yakitwara neza mu mukino izakina na Al Hilal Omdurman, ntabwo izakina ifite Aziz Bassane ufite imvune y'ukuboko, Youssou Diagne ufite imvune y'ukuboko, Ndikumana Asmane wahawe igihano ndetse na Bigirimana Abedi bivugwa ko yabwiye abatoza ko arwaye.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 9 n'amanota 24 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda.

Aziz Bassane nubwo afite imvune agaragaza ko ashyigikiye Rayon Sports 

Ubutumwa bwa Aziz Bassane nyuma yo gutsindwa na APR FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373