Min. Nduhungirehe yasezeye kuri Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye kuri Nyakubahwa Eric William Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ucyuye igihe.
Mu kiganiro bagiranye, impande zombi zashimangiye umubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unagaragarira mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, iterambere, uburezi, ubuzima n’umutekano.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Ambasaderi Kneedler ku ruhare yagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu gihe yamaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ashimangira ko uwo mubano uzakomeza gushingira ku bwubahane n’inyungu rusange.
Ku ruhande rwe, Ambasaderi Eric William Kneedler yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’icyizere yamugiriye mu gihe cyose yamaze mu nshingano ze, agaragaza ko azahora yishimira umubano mwiza yagiranye n’u Rwanda.
Uyu muhango wo gusezeranaho wabaye mu gihe Ambasaderi Kneedler yasozaga inshingano ze mu Rwanda, hasigara icyizere ko umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakomeza gutera imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









