Perezida Kagame na mugenzi we Diomaye Faye wa Sénégal bagiranye ikiganiro

Mar 27, 2025 - 21:24
 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 27 Werurwe 2025, Perezida Kagame na mugenzi  we Sénégal Bassirou Diomaye Faye , bagiranye ikiganiro kuri Telefoni cyibanze ku gutanga umusanzu wo kugarura amahoro mu Karere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Abakuru b’ibihugu banaganiriye ku butwererane bw’ibihugu byombi bukomeye kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Senegal.

Aba bayobozi  baherukaga kuganira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, aho baganiriye ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Mu kwezi kwa Gicurasi, 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro.

Kuva mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.