Amb. Nduhungirehe yavuze ko Perezida Tshisekedi “atazi Jenoside icyo ari cyo”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, “atazi Jenoside icyo ari cyo”, nyuma y’amagambo uyu muyobozi wa RD Congo yavuze imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse guteranira i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda uruhare mu bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikomeje imirwano n’umutwe wa M23. Tshisekedi yavuze ko ibyo bikorwa bigwirira abaturage b’izo ntara ari Jenoside.
Ariko Minisitiri Nduhungirehe yabwiye BBC ko ayo magambo ya Tshisekedi atari yo, agira ati: “Perezida Tshisekedi ntabwo azi Jenoside icyo ari cyo.”
Minisitiri Nduhungirehe yanenze kuba Perezida Tshisekedi avuga kuri M23 ariko agasiga ku ruhande umutwe wa FDLR, ushinjwa n’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo ndetse n’amateka yawo ashingiye ku kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rudasabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi zarwo, mbere y’uko Leta ya Congo ibanza kuvanaho umutwe wa FDLR, uko byemejwe mu masezerano ya Washington ndetse no mu cyemezo cyafashwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati:“Perezida Tshisekedi akwiye gusoma neza ayo masezerano yasinyiwe i Washington. U Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera umutwe wa FDLR, kandi mbere yo gusaba ko dukuraho ingamba z’ubwirinzi, Leta ya Congo igomba kubanza gukuraho uwo mutwe w’iterabwoba.”
U Rwanda rukomeje kuvuga ko nta bufasha rutanga ku mutwe wa M23, ndetse rukemeza ko rubangamiwe n’umutwe wa FDLR n’abandi bafatanyije nawo, ukorera muri Congo unafite abayobozi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibi bikomeje gukurura impaka hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse bikaba biri mu byakuruwe n’inzego mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye byagiye bigerageza guhuza impande zombi, ariko umwuka mubi ukaba ukomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









