Rihanna na A$AP Rocky bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa Gatatu
Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi ndetse akaba n’umushoramari mu bikoresho by’ubwiza, Rihanna, hamwe n’umugabo we A$AP Rocky bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umukobwa wabo wa gatatu.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka muri Barbados we n’umugabo we w’umuraperi uvuka muri Amerika A$AP Rocky, w’imyaka 36, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, babinyujije mu mafoto yakurikijwe n’amagambo yuje akanyamuneza kuri bo batangaje ko bibarutse umwana wabo wa gatatu w’umukobwa.
Mu butumwa Rihanna yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, yashimiye byimazeyo umugabo we A$AP Rocky kubera kumubera umugabo mwiza mu bihe byose bamaze babana ndetse n’umutima mwiza akorana mu kumufasha muri buri kimwe cyose akenera.
Uyu muryango wagiye uhisha ko wenda kwibaruka mu mezi yabanje gusa biza kurangira mu kwezi kwa Gicurasi 2025 Rihanna abihishuriye isi yose ko atwite bwa gatatu ubwo yagaragaraga mu marushanwa y’imideli ya Met Gala ubwo icyo gihe yari yambaye ikanzu ndende yagaragazaga ko atwite.
Umuhanzikazi Rihanna muri 2022 ubwo yaganiraga na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika yari yavuze ko mu myaka 10 iri imbere icyo gihe yifuzaga kugira abana batatu cyangwa bane, anavuga ko impamvu nyamukuru yifuzaga kugira abo bana ari uko abana batanga ibyishimo n’urukundo hagati y’ababyeyi bombi.
Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky bari basanzwe bafitanye abana babiri b’abahungu aribo RZA ubu ufite imyaka itatu hamwe na Riot na we ubu ufite imyaka ibiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









