U Rwanda n’u Burundi biri mu biganiro by’Amahoro

Mar 14, 2025 - 14:58
 0

U Rwanda n’u Burundi biri mu biganiro bikomeje bigamije kugera ku “bwumvikane busesuye” no guhosha umwuka mubi watewe n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru kuri uyu  wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi bikomeje, Yakomeje yizeza ko umutekano w’ibihugu byombi ukomeje kubungabungwa.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi nyuma y’uko abasirikare b’u Burundi binjiye mu bufatanye n’ingabo za Congo, zirimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zo mu karere k’Afurika y’Amajyepfo, ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, mu ntambara barwana n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Leta y’u Rwanda yagaragaje impungenge z’uko ubu bufatanye bushobora kuba bugamije kugaba igitero ku Rwanda.

Intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazamutse cyane nyuma y’uko inyeshyamba zafashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama, zikomeza zifata Bukavu muri Gashyantare.

Raporo zigaragaza ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi zatangajwe mu gihe ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ryari rimaze kugira ibihombo bikomeye, aho abasirikare bayo benshi bahunze cyangwa bagafatwa mpiri. Nanone, amagana y’abacancuro b’Abanyaburayi bamaze kwishyikiriza. Ku wa Kane, Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) wafashe umwanzuro wo gukuraho ubutumwa bwawo bwa gisirikare muri Congo.

Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yemeye kandi kugirana ibiganiro bitaziguye n’inyeshyamba za AFC/M23, ahindura umwanzuro yari afite mbere. Ibiganiro by’amahoro biyobowe na Angola biteganyijwe gutangira ku wa 18 Werurwe i Luanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.