U Burundi bwongeye gushinja u Rwanda gufasha AFC/M23, buvuga ko rushaka “kwigarurira akarere”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, yongeye gushyira ahagaragara ibirego bikomeye ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 urwana na FARDC n’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Yavuze ko nubwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’amahoro, rukomeje ibikorwa bigamije “kwifatira akarere no guhungabanya umutekano”.
Bizimana yavuze ko mbere y’isinywa ry’amasezerano, u Rwanda rwohereje amakamyo y’abasirikare muri Congo banyuze ku kirwa cya Idjwi, ngo bajya gufasha AFC/M23 mu mirwano yo gufata Luvungi na Uvira. Avuga ko ayo makuru bayakesha ibimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe n’abo bita abarokotse iyo mirwano, bakavuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri RDC zigatera ingabo z’u Burundi, iza Congo n’abarwanyi ba Wazalendo.
U Burundi buvuga ko AFC/M23 iba ari u Rwanda, bugashinja Kigali kuba yarifuzaga ko amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC asinywa M23 imaze kwigarurira ahantu hanini, harimo Luvungi na Uvira.
Minisitiri Bizimana kandi yatangaje ko igihugu cye kimaze kwakira impunzi nyinshi z’abanye-Congo zihungira imirwano yo muri Kivu y'Amajyepfo, ndetse n’Abarundi bari basanzwe batuye muri Congo bahungiye ubwicanyi bwahabonetse. Izi mpunzi ngo ziyongera ku zindi zisaga ibihumbi 100 zisanzwe mu Burundi, ariko ngo nta miryango mpuzamahanga irabasha kubafasha uko bikwiye.
Ku bijyanye n’icyo u Burundi busabwa cyo guchyura Ingabo zabwo, Bizimana yasobanuye ko bidashoboka kuko ingabo z'u Burundi ziri muri RDC hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga, kandi ngo zishobora kuva yo gusa mu gihe RDC ubwayo ibisabye.
Yemeza ko nubwo hari ibibazo bikomeye hagati y’ibihugu byombi, hari uburyo buto “butari ubuhambaye” bwo kuvugana hagati y’inzego z’umutekano zombi, kuko ngo “baraziranye kandi baganira kenshi”.
Bizimana yanavuze ko ibisasu byarashwe mu Cibitoki bikomeretsa abantu babiri, ngo byaturutse mu Rwanda. Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibi birego, rukavuga ko rudafasha AFC/M23 ndetse ko rushyigikiye ibiganiro bya Doha hagati ya leta ya RDC na AFC/M23.
Ku ruhande rwa M23, mu bihe byashize yo yashinje u Burundi kurasa ku butaka irimo kugenzura muri Kamanyola ikoresheje ubutaka bw’u Burundi, ndetse ivuga ko yo ariyo yarashe ibisasu byageze i Cibitoki.
Kugeza ubu, u Rwanda nta kintu ruratangaza kuri ibi birego bishya by’u Burundi, mu gihe imirwano ya AFC/M23 n’ingabo z’u Burundi ikomeje kwegera umujyi wa Uvira, bigatuma umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeza kuzamba.


Kinyarwanda
English
Swahili









