
Rayon Sports idafite Nsabimana Amiable izakina ite imbere ya AS Kigali?
Ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali idafite myugariro wayo ukomeye ubanza mu kibuga, Nsabimana Amiable.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports irakira AS Kigali mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 21 .
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports izakina yamenye uko byagenze hagati ya APR FC bikurikiranye kin, irakina na Gasogi United kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2025.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu kimwe na AS Kigali, yiteguye neza uyu mukino ukomeye benshi bateze Rayon Sports kuko ni umwe mu mikino ikomeye izahura nayo kugirango isoze shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda sezo 2024/2025.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports izakina na AS Kigali idafite abakinnyi babiri gusa. Abo bakinnyi harimo myugariro Nsabimana Amiable urwaye Malaria ndetse na rutahizamu Fall Ngagne ufite imvune y'igihe kirekire.
Abandi bakinnyi bose ba Rayon Sports bameze neza ndetse kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2025, barakora imyitozo ya nyuma bitegura uyu mukino uzatangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba Kuri Kigali Pele Stadium.
Abakinnyi 11 umutoza Robertihno ashoboro kwifashisha dushobora kubonamo ba myugariro 2 b'abanyamahanga barimo Omar Gninge ndetse na Yousou Diagne.
11 byashobora kubanza mu kibuga
Mu izamu: Khadime Ndiaye
Ba myugariro: Omar Gninge, Yousou Diagne, Bugingo Hakim ndetse na Ombarenga Fitina
Abo hagati: Muhire Kevin, Kanamugire Roger na Rukundo Aboudulhman Pa Play
Ba rutahizamu: Iraguha Hadji, Assana Nah Innocent, Biramahire Abeddy