
Muri Kamonyi habereye indi mpanuka y’Imodoka
Mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi haravugwa indi mpanuka ya Bus yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Werurwe 2025.
Ni impanuka kugeza ubu hataramenyekana amakuru menshi yayo, nyuma y’uko hari umuturage ayitangaje ku rubuga rwa X.
Iti “ Twayamenye ndetse n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayigezeho. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga.”
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, habereye indi mpanuka yakomerekeyemo abagera kuri 23. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye kugirango bitabweho.
Polisi y’u Rwanda, ivuga ko bimwe mu bitera izi mpanuka ari ubusinzi ku bashoferi bamwe, uburangare, umuvuduko ukabije, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y’abo mwatwaye, n’ibindi bitandukanye.
SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibutsa abatwara ibinyabiziga kugenda bitwararitse kugirango birinde impanuka.