Myanmar: Umutingito washegeshe abaturage abagera ku 1000 bahasiga ubuzima

Mar 29, 2025 - 16:02
 0

Abantu barenga 1,000 bapfuye muri Myanmar naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nyuma yuko umutingito w'isi wo ku gipimo cya 7.7 wibasiye iki gihugu cyo muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu bihugu bituranye na cyo.

Itsinda ry'abakora ubutabazi i Mandalay, umujyi wa kabiri mu bunini muri Myanmar, ryabwiye BBC riti: "Turimo gucukura dukuramo abantu n'intoki zacu gusa."

Uyu mutingito w'isi ubaye mu gihe intambara ikomeje muri iki gihugu, hamwe n'ikibazo cy'ubucye bw'ibiribwa n'ubukungu bucumbagira.

Abategetsi ba gisirikare ba Myanmar, mu buryo bw'imbonekarimwe, basabye imfashanyo y'amahanga. Ubushinwa n'Ubuhinde, abaturanyi ba Myanmar, babaye mu ba mbere bohereje imfashanyo.

Ikigo cy’Amerika gukurikirana imikorere y’imitingito n’ibirunga, US Geological Survey, kivuga ko isoko y’uriya mutingito iherereye ahitwa Mandalay, hakaba ari naho hahuye n’ibibazo byinshi byatewe nawo.

Mar 29, 2025 - 16:37

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.