Musanze: Drone yatumye polisi ifata 24 bangiza imyaka n’imirima y’abaturage bayishakamo zahabu
Polisi ikorera mu Karere Ka Musanze, ikoresheje ikoranabuhanga rya drone, yafashe abantu 24 bangiza imirima y’abaturage barimo gucukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu.
Aba bantu uko ari 24 batawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 24 Nzeri 2025, nyuma y’uko bamwe mu batuye mu Kagari ka Cyabararika gaherereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze bagaragaje ikibazo cy’ababangiriza imirima n’imyaka bayicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iki gikorwa cyakozwe hifashishijwe drone ifata amafoto igaragaza aho abo bacukura mu mirima y'abaturage baba baherereye ndetse ikaba yanabakurikira aho bajya kwihisha igihe bahunze abaza kubafata.
Polisi ivuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufata aba bangiza imirima n’imyaka y’abaturage bikorwa harabanje kwigisha abaturage ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo no kwangiza ibidukikije birimo imigezi, ubutaka n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego, abaturage basobanurirwa ingaruka zo kwishora mu bucukuzi butemewe ndetse bagasabwa kubireka.
Yagize ati “ Gufata abishora muri ibi bikorwa uba ari umwanzuro wa nyuma kuko babanza kugirwa inama no kwigishwa ingaruka zabyo. Abingiye bkanga kubireka, ntiwabemerera ngo bakomeze kwangiriza bagenzi babo niyo mpamvu bafatwa kugira ngo bakurikiranwe.”
Yakomeje agira ati “ Kurwanya ibikorwa nk’ibi birakomeje ahantu hatandukanye, ni nayo mpamvu twongera kuburira ababyishoramo kubireka mbere y’uko bafatwa kuko nibinangira, bazafatwa babibazwe.”
Aba bantu bose bafashwe kugeza ubu bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe hisunzwe amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









