issa
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Apr 10, 2026 - 13:40
 0

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda gukomeza kubungabunga ubumwe bwabo no kurushaho guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Ibi yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’Intebe yabanje kwihanganisha imiryango y’abarokotse Jenoside n’ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anabashimira imbaraga bagikomeje gushyira mu bikorwa byubaka igihugu nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari umuhango gusa, ahubwo ari igihango Abanyarwanda bagiranye cyo guha agaciro abazize Jenoside no kwiyemeza ko itazongera kubaho ukundi mu Rwanda na handi aho ari ho hose ku Isi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko amateka mabi y’umwijima igihugu cyaciyemo yatewe ahanini n’amacakubiri n’ingengabitekerezo mbi yazanywe n’ubukoloni igashyirwamo imbaraga n’ubutegetsi bubi bwa mbere ya 1994 bwakanguriraga Abanyarwanda kwangana.

Yagarutse ku mateka yihariye Akarere ka Ngororero kagize mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bamwe mu bayobozi bakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ari ho baturukaga, atanga urugero rwa Dr. Leon Mugesera wavuze ijambo ku wa 22 Ugushyingo 1992, ijambo ry’ubugome ryashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi avuga ko bazanyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa iwabo yitaga muri Abisiniya.

Yibukije abari aho ubugome bwagaragaye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri muri Jenoside mu 1994 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange bakicwa urubozo bazira ubusa.

Muri iki gikorwa Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimye ubutwari bw’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997 aho kwitandukanya bakavuga ko bose ari Abanyarwanda, ibintu yavuze ko bikwiye kubera urugero rwiza rw’ubutwari urubyiruko rw’uyu munsi.

Minisitiri w’Intebe yashimye kandi uruhare rw’ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ubutwari bwazo bwatumye u Rwanda rubasha kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bibi rwanyuzemo.

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyarwanda kwirinda buri kimwe cyabacamo ibice, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa muri gahunda za Leta zitandukanye zigisha abaturage kuba bamwe, hakiri abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bari mu bihugu bituranye n’u Rwanda, avuga ko igikwiye ari uko Abanyarwanda baba umwe bagakorera mu mahoro azira amacakubiri.

Apr 10, 2026 - 16:06