Zelensky agiye guhurira mu biganiro na Putin i Istanbul
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Ukraine n’Uburusiya bazagirana ibiganiro bishya by’amahoro i Istanbul ku wa Gatatu nkuko bitangazwa na AP News.
Zelensky yavuze ko ibiganiro bizibanda ku guhanahana imfungwa n’ibindi biganiro bishoboka hagati ye na Perezida wa Russia, Vladimir Putin. Ibi biganiro byabanjirijwe n’igitutu cya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wategetse Uburusiya guhagarika intambara bitarenze iminsi 50 cyangwa igafatirwa ibihano bikomeye.
Nubwo ibiganiro by’amahoro biteganyijwe, ibikorwa by’intambara bikomeje kwiyongera. Umwana yishwe mu gitero cy’indege cy’Uburusiya mu mujyi wa Kramatorsk, mu gihe ibice bitandatu bya Kyiv byari byagabweho ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu.
Ingabo za Ukraine zavuze ko zasubije inyuma ibitero birenga 50 mu gace ka Pokrovsk, aho Russia ikomeje kwibanda. Ibitero bya ba maneko ba Russia nabyo byagaragaye muri ako gace.
Uko byagenda kose, Kremlin yavuze ko impande zombi zihabanye cyane mu bitekerezo, bityo ko hakiri inzira ndende ya dipolomasi. Nubwo ibiganiro byabaye mbere i Istanbul muri Gicurasi no muri Kamena byavuyemo guhererekanya imfungwa, nta ntambwe yafashwe ku bijyanye no guhagarika intambara. Biteganyijwe ko ibiganiro bishya bizamara iminsi ibiri, ku wa Kane no ku wa Gatanu, ariko Russia ntiragira icyo ibitangazaho ku mugaragaro.


Kinyarwanda
English
Swahili









