
Ibitangaza byo mu nsengero bibanza gutegurwa mbere-Daddy Freeze
Umunyabigwi mu itangazamakuru, Ifedayo Olarinde, uzwi cyane ku izina rya Daddy Freeze, yatangaje ko mu nsengero za Pentekote muri Nigeria ibitangaza byinshi biberamo bibanza gutegurwa mbere (biba byarateguwe).
Yavuze ko adashobora kwemera ibitangaza bikorerwa mu nsengero zo muri Nigeria, ashimangira ko bigenewe abantu badafite ubushishozi.
Yagaragaje ko ibitangaza Yesu yakoze muri Bibiliya byari bifite ibimenyetso bigaragara, ariko nta mukozi w’Imana wo muri Nigeria urashobora gukora igitangaza ku muntu uzwi na bose.
Mu kiganiro aheruka gukorera kuri Outside The Box podcast, Daddy Freeze yagize ati “Mumbabarire, ariko sinemera na kimwe mu bitangaza bikorerwa mu nsengero za Pentekote. Nta kibazo mfitanye n’abashumba, ariko sinemera ibitangaza byabo.”
Daddy Akomeza agira ati “Ubwenge bwanjye bufite IQ ya 156. Kugira ngo nemere ibyo bitangaza bikorerwa mu nsengero zo muri Nigeria, byasaba ko mba nta bwenge ngira. Kristo yinjiye mu rusengero ku isabato, ahasanga umugabo wari ufite ukuboko kwarumye, aramukiza. Kristo yazuye Lazaro mu bapfuye, Yazuye n’umukobwa w’Umufarisayo. Yakijije Balutelemayo wari impumyi. Abantu bose bari bazi Balutelemayo wari impumyi. Umugore wari umaze igihe arwaye kuva amaraso, hari abantu b’ingenzi bose tuzi ko bakijijwe na Kristo.”
“Ariko muri Nigeria y’ubu, nta muntu n’umwe… Dora Akunyili yari arwaye kanseri ari mu nzira zo gupfa, abashumba bose bo muri Nigeria baramusengeye, ariko nta n’umwe wamukijije.
“Mr Ibu yararembye cyane ku buryo byageze aho bamuca ukuguru, ariko nta n’umwe wamukijije. Hanyuma yapfuye, nta n’umwe washoboye kumuzura, Ntimumbwire ko mukora ibitangaza. Ndashaka ibimenyetso bifatika.”
Izi ni zimwe mu ngero uyu mugabo yatanze avuga ko nta kimenyetso nakimwe afite yashingiraho yemera abakora ibitangaza bo muri Nigeria, gusa akisobanura avuga ko abantu badakwiye kubifata nabi kuko ntakibazo nakimwe afitanye n’abakora ibyo bitangaza.