issa
FERWAFA yirukanye abasifuzi 3 batazwi cyane mu mupira w’u Rwanda

May 13, 2025 - 12:11
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza abasifuzi 3 bagaragaweho imyitwarire idahitse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, nibwo FERWAFA yabyutse itangaza ko yahagaritse abasifuzi 3 barimo Mbarute Djihd, Uwimana Ally ndetse na Amida Hemedi.

Mu mabaruwa FERWAFA yandikiye aba basifuzi 3, ivuga ko bahowe gushishikariza abandi basifuzi gukora Betting ku mikino bari busifure.

Aba basifuzi bakunze gusifura imikino y’icyiciro cya kabiri ndetse no mu bari n’abategarugori. Nkuko bitangazwa na FERWAFA, ivuga ko aba birukanwe burundu mu gusifura hano mu Rwanda.

Si ubwa mbere bivuzwe ko abasifuzi bakora Betting mu mikino imwe n’imwe ndetse hari n’abakora amakosa nkana ariko ubwo aba nibo bahereweho basezererwa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373