Umukinnyi wahamagawe mu Amavubi yakatiwe imyaka 5 na Algeria
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Imanishimwe Djabel, yakatiwe n’inkiko za Algeria ubwo yakigana muri iki gihugu, Rafael Yorke ntiyitabira ubutumire.
Ni umunsi wa kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze mu gihugu cya Algeria, aho yagiye kwitegura imikino 2 ya gishuti izakinira muri iki gihugu.
Iyi mikino 2 izakinwa guhera kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025 na Algeria naho undi mukino uzaba tariki 9 Kamena 2025.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Kamena 2025, ikipe y’igihugu yakoze imyitozo ndetse uyu munsi bitebanyijwe ko saa kumi n’ebyiri harakomeza imyitozo irimo abakinnyi bose.
Abakinnyi bamaze kugera mu gihugu cya Algeria hafi ya bose, abandi bategerejwe kuri uyu wa mbere tariki 2 kamena 2025. Muri abo bakinnyi harimo Kwizera Jojea, Mugisha Bonheur, Uwimana Iman Noa ndetse na Kavita Phanuel Mabaya.
Nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ivugwa ko abakinnyi barimo Imanishimwe Djabel na Rafel Yorke ntabwo bazagaragara muri iyi mikino kandi bari barahamagawe.
Amakuru ahari avuga ko Djabel ubwo yakinaga mu gihugu cya Algeria, muri USM Kancela, yavuye mu gihugu arengeje iminsi 12 ku minsi yari yahawe kuri VISA bituma akatirwa n’inkiko za Algeria kuzamara imyaka 5 atongera kwinjira muri iki gihugu.
Ubwo hahamagarwaga ikipe izifashishwa muri iyi mikino ntabwo uyu mukinnyi yigeze amenyesha FERWAFA ndetse bageze muri Algeria, habayeho ibiganiro hagati y’impuzamashyirahamwe zombi ngo bahereze umurongo iki kibazo ariko Djabel yangirwa kwinjira ahita agaruka mu Rwanda.
Rafael Yorke ntabwo nawe ari kumwe n’abandi bakinnyi mu gihugu cya Algeria ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana impamvu yatumye atitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Nyuma y’iyi mikino 2 ya gishuti, biravugwa ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ishobora kuzakina indi harimo uwuvugwa izakina n’ikipe y’igihugu ya Quatar.
Amavubi akomeje imyitozo mu gihugu cya Algeria


Kinyarwanda
English
Swahili









