issa
Trump yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Saudi Arabia

May 13, 2025 - 11:31
 0

Perezida Donald Trump ari mu rugendo rwa mbere  rw'akazi muri Arabia Soudite muri manda ye ya kabiri y’umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni uruzinduko mpuzamahanga akoze kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Gicurasi 2025, aho arimo  akora ibishoboka byose kugira ngo umubano mwiza mu bafatanyabikorwa bakomeye no kugaragaza amerika nk’igihugu cy’igihanganjye.

Muri uru ruzinduko rwa Trump yakiriwe n'igikomangoma cyo muri Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman i Riyadh. Nyuma y’uyu munsi, biteganijwe ko azavugira ijambo  mu ihuriro ry’ishoramari ry’Amerika na Arabiya Sawudite, aho Elon Musk na we ari mu bitezwe kuzatanga ikiganiro.

Mbere y’uru rugendo kandi, Donald Trump, yateguje ko ashobora kujya mu biganiro by’amahoro bizahuriza u Burusiya na Ukraine muri Turukiya tariki 15 Gicurasi 2025.

Ku wa 12 Gicurasi yabwiye abanyamakuru ko azajya mu biganiro biteganyijwe muri Turukiya, niyumva hari icyo byafasha.

Yagize ati “Ntekereza ko mushobora kubona umusaruro mwiza w’ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine bizabera muri Turukiya. Ntabwo nzi aho nzaba ndi ku wa Kane, mfite inama nyinshi, ariko ndatekereza kuba najyayo. Ndatekereza ko bishoboka ko najyayo, ntekereza ko byaba.”

Muri iki cyumweru kandi, Trump azerekeza muri Qatar na United Arab Emirates nk’uko CNN yabitangaje.