issa
Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cy’ibura ry’umuriro cyabaye ku mukino wahuje APR FC na Bugesera FC

Jan 5, 2026 - 09:41
 0

Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cy’ibura ry’umuriro cyabaye ku mukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona na Bugesera FC, urangira APR FC itahanye intsinzi y’ibitego 2-1. Ni umukino wabayemo agashya aho ku munota wa 80, umuriro wahise ubura muri Sitade nyuma y’igitego cyari kimaze gutsindwa na Bugesera FC.

Uyu muriro wabuze igihe kigera ku minota 15, nyuma yo kongera kugaruka nibwo ikipe ya APR FC yahise ibona igitego cya kabiri ari nacyo cyayihesheje intsinzi muri uyu mukino.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 4 Mutarama 2026, minisiteri ya Siporo yatangaje ko bagiye kwinjira muri iki kibazo cy’ibura ry’umuriro kugira ngo bamenye icyabiteye babone gufata umwanzuro.

Yagize iti “ Kubura k’umuriro kwabaye mu mukino wahuje APR FC na Bugesera FC, ubu hari gukorwa igenzura rya tekiniki rihuriweho n’inzego zose bireba hagamijwe kumenya impamvu nyir’izina yateye iki kibazo no gufata ingamba zo kwirinda ko cyongera kubaho.”

Ubu butumwa Minisiteri ya Siporo yanyujije ku rubuga rwa X, yasubizaga ibitekerezo n’ubusabe bw’umwe mu bakoresha uru rubuga wateye amabuye Minisiteri ndetse na FERWAFA nyuma y’iki kibazo cyabaye muri Kigali Pele Stadium ndetse wagaragaje ko iyi Sitade ishobora kuzangirika cyane kuko ikoreshwa n’amakipe menshi mu gihe Sitade Amahoro abayifite mu nshingano byavugwaga ko bayihenda cyane.

Minisiteri ya Siporo yahakanye ko QA Venue Solutions bahaye gucunga iyi Sitade iyihenda ahubwo yemeza ko hagenwa igiciro bitewe n’igikorwa kigiye kuberamo. Minisiteri yatangaje kandi ko ibyo gukodesha Iyi Sitade Milliyoni 100 atari byo ndetse yemeza ko kuva yatangira gukoreshwa nta bukode buratangwa burenze Milliyoni 32.

Ati “ Nk'uko twigeze kubikomozaho ibiciro bya stade biratandukana bitewe n'igikorwa kigiye kuhabera, aha twakosora amakuru atariyo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni 100, ntabwo ari byo. Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri stade, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode n’izindi serivice zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze miliyoni 32. Ni byiza rero ko abifuza gukoresha stade bajya bagana QA Venue Solutions bakibonera amakuru nyayo kandi natwe dukomeza kubikurikiranira hafi nk’inshingano zacu.”

Sitade Amahoro mu bihe biri imbere ishobora gutangira kuba imwe muri Sitade zikoresha n’amakipe muri Shampiyona y’u Rwanda kuko hari ibiganiro biri guhuza FERWAFA na Rwanda Premier League bireba uburyo hashyirwaho ibiciro birambye kandi bivugwa ko ibi biganiro biri kugera ku musozo.

APR FC yitwaye ineza imbere ya Bugesera FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cy’ibura ry’umuriro cyabaye ku mukino wahuje APR FC na Bugesera FC

Jan 5, 2026 - 09:41
Jan 5, 2026 - 10:02