Kigali: Yasanzwe yapfiriye mu ishyamba nta kambaro k’imbere yambaye bikekwa ko yishwe abanje gusambanywa
Umugore witwa Byukusenge Yvonne w’imyaka 38 bikekwa ko yakoraga uburaya yasanzwe yapfiriye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi Akarere ka Gasabo nta n’akambaro k’imbere yambaye bikekwa ko yishwe abanje gusambanywa.
Uyu murambo w’uyu mugore wagaragaye muri iri shyamba riherereye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ugushyingo 2025.
Abatangabuhamya babwiye UkweliTimes, ko nyakwigendera yasanzwe nta mwenda w’imbere (Ikariso) yambaye ndetse ashobora kuba yishwe amaze gusambanywa n’abagabo babiri basanzwe bari hafi y’umurambo we barimo kunywa inzoga banafite amaraso.
Umwe yagize ati “ Bamusanze afite amaraso nta n’ikariso yambaye ndetse imbere ye hari abagabo babiri bari barimo kunywa inzoga nabo bafite amaraso ariko bananiwe kugenda ku buryo bikekwako aribo bamusambanyije bagahita bamwica.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemereye UkweliTimes, ko koko muri iri shyamba hagaragaye umurambo w’umugore wari ufite amaraso mu maso ndetse bikekwa ko yishwe.
Yagize ati “ Nibyo mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri n’igice twahawe amakuru ko hari umurambo w’umugore w’imyaka 38 wagaragaye mu ishyamba riri mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo dufatanyije n’izindi nzego kuko tugezeyo dusanga yapfuye afite amaraso mu maso.”
Yakomeje avuga ko ibimenyetso by’ibanze byafashwe bigaragaza ko uyu mugore yishwe ndetse hari abagabo babiri bafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB batangiye gukorwaho iperereza.
Yasoje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera anasaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora kuganisha ku rupfu.


Kinyarwanda
English
Swahili









