
Massad Boulos yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Umujyanama Mukuru wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos n'itsinda ayoboye mu ruzinduko arimo mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye.
Yeretswe n'ibice bigize uru rwibutso ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n'urugendo rudasanzwe u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kwiyubaka.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, Boulos yakiriwe na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC ndetse no mu Karere muri rusange.