issa
Trump na Biden basize inkuru mu ishyingurwa rya Papa

Apr 26, 2025 - 17:02
 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika, basize inkuru mu ishyingurwa rya Papa Francis.

Aba bayobozi bose bari kuvugwa imihanda yose kuva ku myambarire yabo kugeza no ku mico yabaranze muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Uhereye ku kiganiro Trump yagiranye na Zelensky cyamaze iminota 15 nyamara bisa no kunyuranya n'igikorwa nyirizina cyari cyabahuje, ukongeraho Joe Biden wagawe n'abenshi kuba yagaragaye yifotoza bigaragara ko atari mu mujyo umwe n'abandi.

Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru mpuzamahanga nka Daily Mail, avuga ko abitabiriye uyu muhango by'umwihariko abayobozi bari bahawe amabwiriza baragenderaho no ku myambarire.

Buri mugabo wese uzitabira uyu muhango, yagomba kuzaba yambaye ikote n'ipantaro by'umukara, ishati y'umweru, karavati ndende y'umukara n'inkweto z'umukara, ibyo Biden, Trump na Zelensky batubahirije.

Perezida Donald Trump yagaragaye muri uyu muhango yambaye ikoti, ipantaro na karavati biri mu ibara ry'ubururu. Perezida Volodymyr Zelensky we yari yambaye imyambaro itagira na karavati naho Joe Biden we yari yambaye karavati ry'ubururu.

Donald Trump na Zelensky banyujijemo bajya mu biganiro byabo byihariye 

Joe Biden yagaragaye afata amafoto n'abarimo Umuvugizi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Trump na Biden basize inkuru mu ishyingurwa rya Papa

Apr 26, 2025 - 17:02
Apr 26, 2025 - 17:28