issa
Mu bakinnyi ba Kiyovu Sports hiyongeyemo amaraso mashya

Nov 19, 2025 - 11:09
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeyemo umukinnyi mushya witwa Mugisha Rama Joseph wari umaze iminsi nta byangombwa afite byo gukina Shampiyona y'u Rwanda.

Umukinnyi w'umunyarwanda, Mugisha Rama Joseph aheruka gusinyira Kiyovu Sports nyuma yo kuva muri Power Dynamos yo muri Zambia. Uyu musore yari yarabuze ibyangombwa ariko ubu yamaze kubibona ni umukinnyi wemewe wa Kiyovu Sports.

Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports yabwiye UKWELITIMES ko uyu mukinnyi yamaze kubona ibyangombwa byo gukinira iyi kipe muri Saison 2025-2026 ndetse atwemerera ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, ubwo izaba ikina na Gasogi United birashoboka ko yakoreshwa hatagize igihinduka.

Mugisha Rama Joseph afite imyaka 25 akina mu kibuga hagati, yaje muri Kiyovu Sports avuye muri Power Dynamos yo muri Zambia ariko ntiyabasha gukomezanya na yo. Uyu musore yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe gusa.

Kiyovu Sports nyuma yo kongeramo uyu musore, ntabwo watinya kuvuga ko igiye gukomeza gutanga akazi muri Shampiyona nkuko yatangiye ibikora ibintu benshi batari biteze. Mugisha Rama Joseph mbere yo kwerekeza muri Power Dynamos, yari avuye muri Gasogi United yajemo akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Mugisha Rama Joseph yakiniye Gasogi United 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373