issa
Abakinnyi b’Amavubi bagiye kwishyurwa ideni rimaze iminsi

Sep 5, 2025 - 10:38
 0

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangarije abakinnyi b’Amavubi ko agiye kubishyura ideni bari bafitiye ry’imikino bakiniye ikipe y’igihugu.

Ibi uyu muyobozi yabibwiye abakinnyi mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, ubwo yagiranaga nabo ibiganiro mu gihugu cya Nigeria aho bazakinira umukino w’umunsi wa 7 mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi.

Muri ibi biganiro Shema Fabrice yagiranye n’abakinnyi hari ibyo yabemereye harimo kuzabashimira mu gihe batsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria. Ntabwo uyu muyobozi yigeze atangaza ibyo azahereza abakinnyi ariko yemeye kuzabashimisha.

Uyu muyobozi kandi yabakoresheje igisa nk’amarushanwa ariko yo kumenyana binyuze mu itsinda ry’abantu 2 kuri 2, itsinda rya Manzi Thierry na Ishimwe Anicet aba ari ryo rihabwa amadorari 100 nyuma yo gutsinda.

Ubwo Shema Fabrice yamaraga gukoresha iri rushanwa yaje guhita agirana ikiganiro kirambuye n’abakinnyi ndetse aza kubamenyesha ko ibibazo bamaranye iminsi mu ikipe y’igihugu, abizi ndetse ko yiyemeje kubicyemura bakishima.

Muri ibi bibazo harimo amadeni abakinnyi bafitiwe arimo agahimbazamusyi k’ibihumbi 750 bagombaga guhabwa nyuma yo kunganya na Lesotho igitego 1-1, kuri buri mukinnyi. Ariko muri  iri deni ndetse bivugwa ko hari abatoza batari bagira icyo bahabwa mu gihe cy’Amezi abiri hamwe n’ibindi byose bihura n’ideni rya Milliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bije mbere y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda itegereje gukina na Nigeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2025. Ku wa kabiri tariki 9 nzeri 2025, u Rwanda ruzongera rukine na Zimbambwe mu mukino uzabera muri Afurika y’epfo.

U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbambwe na Benin. Iri tsinda riyobowe na Afurika y’epfo ifite amanota 13, u Rwanda na Benin zinganya amanota 8,Nigeria ifite amanota 7, Lesotho ifite amanota 6, naho zimbambwe ifite amanota 4.

Shema Ngonga Fabrice yajyanye n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi b’Amavubi bagiye kwishyurwa ideni rimaze iminsi

Sep 5, 2025 - 10:38
Sep 5, 2025 - 10:52