Kiyovu Sports irifuza ko Haringingo Francis agaruka mu kazi
Mu gihe hakiri ihangana hagati ya Kiyovu Sports itifuza ko Haringingo Francis yatoze ikipe ya Rayon Sports, irifuza ko uyu mutoza yagaruka mu kazi kuko bamufata nk’uwataye akazi.
Hashize igihe ikipe ya Kiyovu Sports itanze ikirege muri FERWAFA nyuma yaho Haringingo Francis abasezeye mu buryo bagaragaza ko butemewe n’amategeko.
Ikipe ya Kiyovu Sports igaragaza ko uyu mutoza atigeze aha iyi kipe iminsi 15 yari mu masezerano ndetse ntiyanishyura ibyo yasabwaga byari bikubiye mu masezerano. Ku ruhande rw’umutoza Haringingo Francis nyuma yaje kwishyura amafaranga agera kuri Milliyoni 4 bivugwa ko yasabwaga ariko bigatandukana n’ibyo Kiyovu Sports ivuga biri mu masezerano kuko yo yemera ko yagombaga kwishyura Miliyoni 8.
Nyuma y’aya makimbirane FERWAFA yaje gufata umwanzuro ko Haringingo Francis aba aretse gutoza ikipe ya Rayon Sports kugira ngo abanze akemure ikibazo bafitanye nubwo bigikomeje guteza impagarara.
Muri iki cyumweru u Rwanda n’Isi muri rusange hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryahuje Kiyovu Sports ndetse na Haringingo Francis, ariko n’ubundi ntihagira icyigerwaho kuko Kiyovu Sports yakomeje kwinangira.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Kiyovu Sports kugeza ubu itanakifuza amafaranga ya Haringingo Francis ahubwo yifuza ko yagaruka mu kazi ko gutoza iyi kipe kuko bamufata nk’uwataye akazi. Kiyovu Sports igaragaza kandi ko Haringingo Francis ntiyanga kugaruka, batiteguye kumureka ngo agire ahandi atoza kereka igihe amasezerano bari bafitanye n’aba arangiye mu mpera z’iyi Saison.
Ku ruhande rwa Rayon Sports yasinyishije Haringingo Francis, mu butumwa bugufi Umuvugizi, Gakwaya Olivier, yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, yagaragaje ko bizeye ko Haringingo arahabwa uruhushya rwo gutoza ikipe ya Rayon Sports mu gihe cya vuba.
Ikipe ya Kiyovu Sports ishobora kongera kuregwa muri FIFA, nyuma y’iki kibazo yagiranye na Haringingo Francis. Mu minsi ishize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwishyuye amafaranga y’ibirego byose bari bafite muri FIFA ariko ikirego cya Haringingo Francis yari yashyizemo nawe arega iyi kipe asabwa n’ubuyobozi kugikuramo ariko amakuru avuga ko agiye nawe kongera kukibyutsa kugira ngo yishyurwe ibyo yari yarirengagije byose.
Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 42, mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikirwana no kubona Haringingo Francis atangira akazi, iri ku mwanya wa 4 n’amanota 43.
Haringingo Francis ikibazo cye na Kiyovu Sports gikomeje kuba kinini cyane

Kinyarwanda
English
Swahili









