issa
Kimisagara: Abanyerondo barashinjwa kutagira uruhare mu guca abacuruza ibirimo imyenda itose yibwa yanitse

Apr 14, 2026 - 15:16
 0

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari uburyo abacururiza mu Kajagari mu Muhanda uri uherereye ruguru y’isoko hari amafaranga baha abanyerondo mu banga kugira ngo babashe gucuruza nta nkomyi ndetse nta muntu bikanga.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko abacururiza muri uyu muhanda, bacuruza ibijurano kubera ko ibyo bacuruza biba bysrajireshejwe ndetse biba birimo n’imyenda itose yibwa yanitse ku migozi mu ngo zitandukanye.

Bavuga ko iri soko ridashobora gucika muri aka gace bitewe n’uko abarirema bize andi mayeri yo kujya baha abanyerndo amafaranga make kugira ngo batabafatira imari no kugira ngo babashe gucuruza.

Umugabo witwa Ndayambaje Ferdinand , yagize ati “ Umunyerondo araza bakamuha nk'amafaranga 500 cyangwa 1000 ubundi bagacuruza umunsi wose nta kibazo na kimwe ku buryo bigoye ko bacika hano.”

Umugore witwa Uwimbabazi Claire, we yagize ati “ Nta kintu ushobora gushaka ngo ukibure hano kubera ko hari n’abazana imyenda itose cyangwa inkweto ubona ko baba bazanuye ahantu kandi abantu barazigura, ikibabaje gusa n’uko hari n’abo ubona baba bari kubicuruza abanyerondo babari imbere ntibabafate kubera ko hari akantu baba babahaye.”

Ubwo umunyamakuru wa UKWELITIMES, yanyuraga kuri uyu muhanda ucururizwamo ibi bintu bikekwa ko biba byibwe mu ngo z'abaturage, yahuye n’umugabo wari umaze kwamburwa n’umunyerondo imari ye, amuhamiriza ko byatewe n’uko nta kintu yari yamuhaye.

Yagize ati “ Nta kindi yari abijyaniye n’uko nta 500 namuhaye, none se wowe nturi kubona ko bariya bose barimo gucuruza kandi nta n’umwe arimo kubafata kubera ko baba babahaye akantu, nyine iyo ntacyo ufite urabyumva barabijyana.”

Undi mugore ucururiza imyenda n’inkweto byambaye ku muhanda w’amabuye wo ku Ntaraga, yemeza ko bishyura amafaranga make abanyerondo kugira ngo babagirire impuhwe bacuruze.

Ati “ Umuntu aragerageza akagira icyo atanga kugira ngo abone icyo aza guhahira abana kuko iyo ugiranye nabo ikibazo babijyana kwa muganga.”

UKWELITIMES, yagerageje guhamagara Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, kugira ngo ayibwire icyo Umujyi urimo gukora kuri iki Kibazo uce iri soko muri aka gace cyane ko n’abaturage benshi bibwe ibyabo ariho bajya kubishakira ariko ntiyabasha kuboneka.

Gusa umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamuhoza, Josephine Sibomana, we mu butumwa bugufi yoherereje UKWELITIMES, yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati " Reka mbikurikirane ndamenya ibyo aribyo."