issa
Huye: Arataka kwimwa irangamuntu

Huye: Arataka kwimwa irangamuntu

Dec 20, 2025 - 07:00
 0

Mu karere ka Huye hari umugabo uvuga ko yimwe uburenganzira bwo kubona irangamuntu kandi nawe ari Umuturage nk'abandi.

Uyu mugabo witwa Iyamuremye Dodie utuye mu murenge wa Tumba aganira na UKWELI TIMES, yavuze ko afite ikibazo cy'uko atemererwa gufata irangamuntu nk'abandi kandi nawe ari umunyarwanda kandi ukunda igihugu.

Yagize ati" Ikibazo cyinkomereye nuko nta hantu ubu nemerewe kujya kubera ko nta ndangamuntu ngira, nagiye kwifotoza bangarura mu rugo bambwirako imyirondoro yange itagaragara kandi njye nziko iyo myirondoro ihari."

Uyu muturage akomeza avuga ko ikibazo ke yagiye akivuga henshi ariko nticyabasha gukemuka ndetse ko bimugiraho ingaruka zuko atabasha kugira aho ajya kuko afatwa Nk'inzererezi ndetse ko bimubuza kubona akazi.

Ati" Ubu hari ahantu nanga kugenda kugira ngo ntafatwa nk'inzererezi itagira ibyangombwa. Urebye kuba nta ndangamuntu mfite bimbuza no kubona akazi Kandi ikibazo cyanjye nagitanze mu nama za Kagari.

Yewe no mu kwezi gushize ubwo twakoraga umuganda rusange tuwukoreye ku mukoni mu kagari ka Berwa nari nongeye guhabwa amahirwe yo kugaragaza ikibazo cyanjye kubera ko uwo munsi twari twanasuwe n'abadepite, nibwira ko kigiye gukemuka kuko nari nabisezeranyijwe ariko kugeza na n'uba ntikirakemuka amaso yaheze mu kirere."

Iyamuremye avuga ko ari umunyarwanda kandi ukunda igihugu na bagituye nubwo we avuga ko akunze kwimuka ahiga ubuzima bityo bikaba ari byo ahanini bishobora kuba bimutera kubura indangamuntu kubera ko we nta byangombwa afite bigaragaza ko ari umunyarwanda ndetse hakaba nta n'umutangabuhamya yabona kubera ko ari umwimukira muri uwo murenge wa Tumba mbere wari utuye mu karere ka Nyagatare mu ntara y'iburasirazuba nyuma akaza gushakira ubuzima mu magepfo aho ubu atuye.

Yagize ati" Ndi umunyarwanda nkunda igihugu cyange nkunda Ubuyobozi bwacyo n'abagituye ndetse nka nkurikiza amabwiriza na mategeko atugenga nk'abaturage. Nk'ubu ntabwo nshobora gusiba umuganda rusange, ariko icyo mbona gituma guhabwa ibyangombwa bigorana ni uko ndi umwimukira mbere nari ntuye Nyagatare ariko kubera guhiga ubuzima ni sanga mu magepfo."

Uyu mugabo avuga ko nta n'igihe gishize agiye kwifotoreza indangamuntu korana buhanga ariko akagarurwa kubera ko nta cyangombwa na kimwe agira.

Ati" Ejo bundi naratekereje nti 'ko abafotora indangamuntu koranabuhanga bari hano I Huye uwajyayo bakamfotora' ariko nkigerayo banyaka irangamuntu nsanganwe ndayibura bahita bangarura mu rugo."

Inshuro zose UKWELITIMES twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Huye ntabwo bigize batuvugisha yewe n'ubutumwa twabandikiye ntabwo babusubije.

Tukazagaruka kuri iyi nkuru mu gihe cyose ubuyobozi buzaba bwagize icyo buvuga kuri iki kibazo cyuko uwo muturage atabona ibyangombwa.

Huye: Arataka kwimwa irangamuntu

Dec 20, 2025 - 07:00
Dec 19, 2025 - 22:29