issa
Somalia: WFP yateguje guhagarika inkunga z’ibiribwa nubwo inzara ikomeje guhitana benshi

Feb 22, 2026 - 10:17
 0

Umuryango WFP, ushinzwe gutanga imfashanyo y’ibiribwa ku isi, watangaje ko mu kwezi kwa Mata 2026, ushobora guhagarika ibikorwa byo gufasha no gutanga imfashanyo y’ibiribwa ku baturage ba Somalia bugarijwe n’inzara bitewe n’ibura ry’inkunga uwo muryango wahabwaga.

Uyu muryango w’Abibumbye uvuga ko uri guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga y’imishinga y’imfashanyo wahabwaga n’indi miryango itandukanye ku Isi, ibyo bigatuma umubare w’imfashanyo wahaga abaturage ba Somalia ugabanuka ndetse ko izo nkunga zishobora kuvaho burundu hatagize igikorwa.

WFP ivuga ko imfashanyo zatangwaga zagabanutse cyane mu buryo bugaragara kuva mu ntangiriro za 2025, aho abantu miliyoni 2.2 bazihabwaga muri uwo mwaka, mu ntangiriro za 2026 bagabanutse bagera ku bihumbi 600.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango WFP harimo ko ingengo y’imari yafashaga uwo muryango kubona imfashanyo z’ibiribwa bihagije byahabwaga abaturage ba Somalia yagabanutse bitewe ahanini n’uko imwe mu miryango yabateraga inkunga izihagaritse.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’itangwa ry’imfashanyo muri WFP Ross Smith, kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko imiryango yabafashaga kongera ubushobozi bwo gutanga imfashanyo zihagije ku baturage yagiye ihagarika ibikorwa byayo bigatuma imfashanyo zitangwa zigabanuka.

Yagize ati "Ibiribwa turimo gutanga ni bike ugereranyije n’ibyo twatangaga mbere, ibyo rero byatewe n’uko imiryango n’imishinga itandukanye yaduteraga inkunga yahagaritse kudufasha".

Akomeza avuga ko hatagize igikorwa ngo ubufasha WFP yabonaga yongere ibubone, n’izo mfashanyo nkeya zirimo gutangwa zishobora guhagarara burundu nubwo imibereho y’abaturage ba Somalia ikomeje kuba mibi ndetse bamwe bakaba barimo no kwicwa n’inzara.

Ati "Ibintu birimo kuba bibi cyane, ingano z’ibiribwa ubu turimo gutanga ninkeya cyane ndetse hatagize igihinduka ngo twongere tubone ubufasha bw’imiryango yadufashaga, inkunga z’imfashanyo zavaho burundu".

WFP ivuga ko mu gihugu cya Somalia imiryango y’abaturage barenga miliyoni 4.4 iri mu bibazo by’imibereho mibi bitewe no kubura ibyo kurya, ibyo bigahura n’ingaruka z’imirwano n’imvururu bikomeje kuba hagati y’ingabo za leta n’imitwe y’iterabwoba, bikiyongera ku mihindagurikire y’ibihe yateye benshi kubura umusaruro.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zahagaritse inkunga zohererezaga igihugu cya Somalia nyuma y’iperereza ryari ryagaragaje ko izo nkunga z’ibiribwa zitagezwa ku baturage ziba zagenewe ahubwo zigahera mu buyobozi, ibintu byateye abaturage b’icyo gihugu kwivumbura kuri leta.

Ubuyobozi bwa WFP bwasabye imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu ku Isi kongera gutanga ubufasha bukarengera abaturage bakomeje kubura ubuzima bitewe no kubura ibyo kurya muri Somalia.

Feb 22, 2026 - 12:38