
Marine FC yananije abakunzi ba Rayon Sports bashaka guherekeza ikipe yabo
Ikipe ya Marine FC yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports uzabera i Rubavu.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Mata 2025, ikipe ya Rayon Sports izaba yamanutse mu karere ka Rubavu gukina umukino na Marine FC w'umunsi wa 23 wa shampiyona.
Ni umukino amakipe yombi arimo kwitegura mu buryo bwose cyane ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko ibintu byatangiye gukomera yawufashe nk'udasanzwe ndetse abayobora iyi kipe bavuga ko bagomba gukora buri kimwe kugirango babone amanota 3 nubwo bigoye.
Ikipe ya Marine FC nayo yatangiye kwitegura ndetse yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino. Marine FC ibiciro yashyize hanze isa nk'ishaka gukumira abakunzi ba Rayon Sports kuko nibo bamaze iminsi nta byishimo, bigoye ko bazishyura menshi Kandi batizeye ikipe yabo.
Ibiciro byo kwinjira, Marine FC yabigize ibihumbi 3 ahasanzwe, ibihumbi 5 ahatwikiriye, ibihumbi 10 muri VIP ndetse n'ibihumbi 20 muri VVIP.
Izi kipe zombi ntabwo umukino uheruka w'umunsi wa 22 wagenze neza ariko ikipe ya Rayon Sports niyo byagenze nabi cyane kuko ntiyabashije kubona n'inota rimwe kubera ko yatsinzwe na Mukura Victory Sports igitego 1-0 naho Marine FC yo yanganyije na Etincelles FC 0-0.
Imikino 5 iheruka guhuza ikipe ya Rayon Sports na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza kuko yatsinzemo imikino 3 indi yose barayinganya. Umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe, banganyije 0-0.
Ikipe ya Rayon Sports idasabwa gukora ikosa na rimwe, yicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 46 naho ikipe ya Marine FC nayo ishobora kumanuka mu gihe yirangayeho, iri ku mwanya wa 14 n'amanota 23.