Umuziki ku Banyafurika ni nk'amazi iyo utayanyweye urayakaraba- Bien Aimé Baraza
Umuhanzi Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya yavuze ko umuziki ku Banyafurika ari nk'amazi iyo utayanyweye uyakaraba.
Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, akaza gukomeza gukora umuziki ku giti cye nyuma yo gutandukana kwayo. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, by'umwihariko mu Burasirazuba bw'uyu mugabane.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Ma Cherie' n'izindi, ubwo yari mu nama ya 'Trace music' yabanjirije itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2025, yagaragaje ko umuziki ku Banyafurika ari nk'amazi iyo utayanyweye uyakaraba.
Yagize ati "Umuziki ku Banyafurika ni nk'amazi; Iyo utayanyweye, Uba azayakaraba. Ariko uba ugomba kugira aho uhurira nawo [umuziki], mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Ibi yabigarutseho ashaka kugaragaza ko umuziki ufite igisobanuro gikomeye ku Banyafurika, kuko ari ikintu benshi bahuriyeho mu buryo bagikenera.
Muri ibi bihembo bya Trace Awards 2025, byatangiwe i Zanzibar muri Tanzania, Bien Aime yanegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba.
Bien Aimé ni umuhanzi wirahirwa na benshi ko afite ubahanga budasanzwe mu miririmbere ye


Kinyarwanda
English
Swahili









