Jules Karangwa yakebuye abarimo gukoresha imvugo mbi ku basifuzi
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yasabye abanyarwanda kureka gukomeza gukoresha imvugo yo kwiba ku basifuzi kuko atari nziza.
Ibi Jules Karangwa yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025. Uyu muyobozi muri iki kiganiro kirambuye, yagarutse kuri byinshi birimo no kuba abantu bakomeje kuvuga ko abasifuzi biba Kandi ni imvugo yemeza ko ari mbi.
Yagize ati " Ndasaba abantu kureka gukoresha imvugo yo kwiba kuko kwiba ni ibintu biba ubigambiriye kandi umusifuzi hari igihe afata icyemezo ari uko habayeho kwibeshya."
Jules Karangwa yagarutse kandi ku makipe atanga abanyamategeko akoresha mu buzima bwa buri munsi ariko ugasanga babatanze mu mapuro gusa bakazibuka kubakoresha bahuye n'ibibazo aho kubakoresha birinda ibibazo.
Yagize ati " Amakipe menshi atanga abanyamategeko mu mapuro gusa ariko ntibabakoresha. Hari amakipe usanga atangira gukoresha umunyamategeko ari uko bavuye mu kibazo aho kubakoresha birinda kujya muri icyo kibazo."
CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yamaze impungenge abanyarwanda bamaze iminsi bibaza impamvu usanga ibikombe ikipe itwara buri mwaka biba bitandukanye, yemeza ko barimo gushaka uko kizaba gisa ndetse ko barimo gutegura no gukoresha umupira umwe uzajya ukinwa muri Shampiyona ku mikino yose nkuko bikorwa mu mashampiyona akomeye.
Jules Karangwa amaze amezi atatu ku buyobozi muri Rwanda Premier League ndetse ubona ko ibikorwa arimo kugenda akora ari ibikorwa byiza Kandi bishobora gutanga umusaruro urambye muri Shampiyona y'u Rwanda.
Jules Karangwa arasaba abantu kwirinda imvugo mbi ku basifuzi


Kinyarwanda
English
Swahili









