Muri Cricket ntabwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye neza
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Cricket, yatsinzwe na Bahrain umukino wa mbere wa TRI-Nations Series 2025.
Ni umukino wabaye ku wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025. Ni irushanwa mpuzamahanga rya Cricket rizwi nka TRI-Nations Series 2025, riri kubera hano mu Rwanda. Iri rushanwa riri guhuza ibihugu bitatu birimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Malawi na Bahrain iryitabiriye bwa mbere.
Mbere yo gutangira mukino, ikipe y’igihugu ya Bahrain ni yo yatsinze ‘Toss’ cyangwa gutombora ukubita udupira [ku-battinga] cyangwa gutangira ijugunya udupira [ku-bowling].
Bahrain yahise ihitamo gutangira ikubita udupira [bowling] ari na ko ibuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi. Bivuze ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye ikubita udupira.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 102 muri overs 19 n’udupira tune, mu gihe Bahrain yasohoye abakinnyi bose b’u Rwanda (All out).
Igice cya kabiri Bahrain yatangiye ihabwa amahirwe menshi yo kwigaranzura u Rwanda nyuma yo gusoza yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota menshi. Nta bwo byasabye ko hakinwa “Overs” zose kuko muri 17 n’udupira tubiri bari bamaze gushyiraho amanota 105. U Rwanda rwari rwabashije gusohora abakinnyi babiri gusa ba Bahrain.
Uyu mukino waje kurangiye, Bahrain ibonye intsinzi ku kinyuranyo cya wickets umunani.
Kuri uyu wa Gatandatu, hateganyijwe imikino 2 irimo uzahuza Malawi na Bahrain Saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo mu gihe Saa saba na 15 z’amanywa, Malawi izongera igakina n'u Rwanda.
U Rwanda ku rutonde ngarukakwezi ruri ku mwanya wa 61, Bahrain ikaba iya 26 mu gihe Malawi iri ku mwanya wa 52 ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









