issa
Biryogo: Abanyerondo bakubise bikomeye umuzunguzayi bamuziza kubima amafaranga

Nov 14, 2025 - 10:56
 0

Abanyerondo bakorera mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge bakubise mu buryo bukomeye umugore wari urimo gucururiza mu muhanda nyuma y’uko bamusabye amafaranga kugira ngo badatwara ibyo yari arimo kugurisha akabyanga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo hafi y’ahitwa mu marangi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025.

Abaturage bo muri aka gace babwiye UKWELITIMES, ko abanyerondo bakorera muri aka gace bakunze guhohotera abaturage cyane cyane abacururiz mu kajagari iyo banze kubaha amafaranga.

Bavuga ko hari agatsiko k’abanyerondo bakunze kwaka abazunguzayi amafaranga kugira ngo batabatwarira ibintu baba barmo gucururiza mu muhanda ndetse iyo babyanze babakubita mu buryo bukomeye ku buryo hari n’abo basiga bavunaguye.

Uwimana Hadija yagize ati “ Ariko ibi bintu nk’abanyamakuru mutubwire perezida arabizi koko?ubu koko azi ko aba bantu bajya bahohotera abaturage gutya?ibi ntibikwiye rwose ahubwo bazangisha abaturage ubuyobozi kabisa.”

Karimunda Jean Marie we yagize ati “ Umva bafite agatsiko gakomeye bakoze guhera saa mbiri z’ijoro baraza bakajya batega abantu baba barimo nko gucuruza nk’imyenda n'inkweto cyangwa se imbuto bakabibambura ariko ubahaye amafaranga we bahita bamurekura ntibamugeza ku Kagari bayamwakira mu nzira.”

Yakomeje agira ati “ Ariko nk’abanyamakuru muzatubarize ibi bintu tubona bambura abazunguzayi babijyana hehe? njye mpora byibaza nkabiburira igisubizo iyo batwaye imyenda barayambara bayishyira hehe?izomboto ze zirimo imineke n’ibindi byo bijya he?ikibabaje n'uko ibi byose babikora kandi barongejwe amafaranga.” 

Abatuye muri aka gace bavuga ko hatagize igikorwa kugira ngo aba banyerondo bahakorera bacike ku ngeso yo gukubita abaturage bashobora kuzahicira umuntu.

Twagerageje guhamagara ubuyobozi kugira ngo bugire icyo buvuga ku myitwarire mibi y’aba banyerondo ariko ntibwabasha kuboneka.

Nov 14, 2025 - 11:04