Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakomeye mu nama ya Future Investment Initiative
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byubaka n’abayobozi batandukanye b’isi n’abashoramari bakomeye ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga ya Future Investment Initiative (FII), ihuza abayobozi b’ibihugu, abashoramari n’abahanga mu ikoranabuhanga bagamije kurebera hamwe ejo hazaza h’ubukungu bw’isi.
Perezida Kagame yahuye na Perezida Vjosa Osmani wa Kosovo, Ali bin Ahmed Al Kuwari, Minisitiri w’Imari wa Qatar, Matteo Renzi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, ndetse na Richard Attias, Umuyobozi Mukuru n’Umushinze wa FII Institute, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Richard Attias & Associates.
Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, gushishikariza ishoramari rirambye no gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere ry’ubukungu. Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rukomeje kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikorabuhanga, anasobanura akamaro k’imiyoborere myiza n’ubufatanye mu guteza imbere iterambere rirambye.
Inama ya FII, izwi kandi nka “Davos of the Desert,” ni urubuga mpuzamahanga ruteraniramo abayobozi n’abashoramari bagamije kuganira ku bisubizo by’ubuhanga ku bibazo byugarije isi, birimo ihungabana ry’ubukungu, impinduka z’ibihe ndetse n’impinduramatwara mu ikoranabuhanga.
Ubwitabire bwa Perezida Kagame muri iyi nama bugaragaza ubushake bukomeye bw’u Rwanda bwo gukomeza kugira uruhare mu biganiro by’isi bigamije gushimangira ubufatanye, gukurura ishoramari no guteza imbere iterambere rirambye muri Afurika no ku rwego rw’isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









