Kigali: Ibihugu bya EAC byaganiriye uko byakongera ubufatanye mu ikoreshwa ry’inganda za gisirikare
Abayobozi bakuru b’inganda za gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bari i Kigali mu nama yo gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.
Iyi nama yatangiye guhera ku tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Werurwe 2026, abayobozi ndetse ikaba igamije kureba uko ubufatanye ubufatanye mu mikoreshereze y’inganda za Gisirikare mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bwakwiyongera.
Iyi nama ishingiye ku ngingo ya 2 y’amasezerano ya EAC yerekeye ubufatanye mu bya gisirikare, yashyizweho umukono n’u Burundi, Kenya, Tanzania, u Rwanda na Uganda muri Mata 2012 ndetse ubu ikaba yitabiriwe n’ibihugu bitandatu birimo Uganda,Kanya, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda rwayakiriye.
Abayobozi bose bagiye bahabwa ijambo bagaragaje ko iyi nama igamije guteza imbere ibikorwa by’inganda za gisirikare cyane cyane ko buri gihugu gifite umwihariko dore ko hari n’ibihugu bigira inganda zikora imbunda n’ibindi bigira ibintu bitandukanye bya gisirikare bikenerwa mu kazi kabo ka buri munsi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yagaragaje ko ibi bikorwa byo gufatanya mu bya gisirikare cyane cyane mu nganda za gisirikare mu bikoresho bakora kuba bafatanya mu rwego rwa EAC ari byiza cyane kuko bituma bagabanya amafaranga bakoresha bajya mu bihugu byo hanze y’uyu muryango n’ibyo ku yindi migabane byateye imbere kugira ngo babone ibyo bakenera kandi mu by’ukuri hari ubushobozi bwo kubikora.
Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu bigize EAC kugira ngo biteze imbere gahunda zifasha gushimangira umutekano rusange, ihangwa ry’ibishya mu ikoranabuhanga n’iterambere ry’inganda.
Ibihugu byo muri EAC bifite inganda zidoda imyenda ya gisirikare, n’izikora intwaro zikanateranya imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho nka Mizinga Corp. muri Tanzania, KOFC muri Kenya, REMCO mu Rwanda na NEC muri Uganda.
Brig Gen Patrick Karuretwa yagaragaje ko inganda za gisirikare zigira uruhare mu guteza imbere ubukungu


Kinyarwanda
English
Swahili









