issa
Papa Léon XIV yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara

Jul 21, 2025 - 05:52
 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yanenze Israel ikomeje kugaba ibitero muri Gaza bihitana abantu benshi biganjemo abasivile.

Ibi yabivuze nyuma y'aho ingabo za Israel zigabye ibitero bikomeye muri Gaza byasize Kiliziya Gatolika ndetse ikaba ari nayo imwe rukumbi iri muri aka gace yangijwe bikomeye.

Israel yatangaje ko ibyabaye ari nk’impanuka kuko itari yagambiriye kwangiza iyi Kiliziya.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, ubwo Papa Leo XIV yari asoje isengesho ry’indamutso ya Malayika (Angélus), yasabye ko iyi ntambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas iri kubera muri Gaza ikwiriye guhagarara kuko imaze kugwamo abantu benshi.

Ati “Nongeye gusaba ko iyi ntambara ihagarara kugira ngo amahoro yongere agaruke muri aka gace.”

Papa Léon XIV, yagaragaje ko yababajwe n’ibitero Israel iheruka kugaba muri Gaza byangije bikomeye Kiliziya Gatolika imwe rukumbi iri muri Gaza.

Ibyo bitero byasize abantu batatu bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka harimo n’umupadiri.

Ku ruhande rwa Israel, yo yavuze ko iri gukora iperereza ngo irebe icyateye iyi kiliziya kwangirika ndetse ku wa 18 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu yamaze igihe ari kuvugana na Papa amusaba imbLabazi ku byabaye