issa
FARDC yagabye ibitero ku basivili bo muri Kalehe hapfa abarenga 10

Mar 24, 2026 - 15:39
 0

Mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Werurwe 2026, habaye ibitero byagabwe ku baturage b’abasivili mu gace ka Kalehe, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru agaragaza ko ingabo za leta zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi ari zo zagabye ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage benshi ndetse zinasahura amatungo yabo.

Umuvugizi wa Politiki wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko “mu mudugudu wa Cumuyaga, abantu batanu bishwe mu buryo bukomeye, undi umwe arakomereka bikabije, mu gihe amatungo y’abaturage yasahuwe”

Mu wundi mudugudu wa Bibatama, ho hishwe abantu batandatu, undi umwe arakomereka cyane.
Ibi bitero byibasira abasivili byerekana ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba bikomeje kugaragara muri ako gace, bigatuma abaturage bakomeza kugira impungenge z’umutekano wabo n’ibyabo.

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wiyemeje “gukomeza kurinda abasivili n’imitungo yabo”, ushimangira ko uzakora ibishoboka byose mu “kubacungira umutekano”.