Intambara ya Israel na Iran ikomeje gukara nyuma y’ibindi bitero i Tehran
Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zagabye ibitero bishya bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, bikaba byibasiye ibigo bitandukanye bya gisirikare n’iby’umutekano.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko ibyo bitero byagabwe n’indege z’intambara hamwe na za drone, byibasiye inyubako zifitanye isano n’ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka IRGC ndetse n’izindi nzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abaturage bo mu bice bitandukanye bya Tehran bumvise uguturika gukomeye, nyuma y’uko ibyo bitero bigabwe ku nyubako zikoreshwa n’inzego za gisirikare.
Abayobozi ba Israel bavuze ko iki gitero ari kinini kandi kigari, kikaba kigamije guca intege imiyoborere ya gisirikare ya Iran no gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi bya gisirikare by’icyo gihugu.
Ibi bitero bishya bibaye mu gihe hamaze hafi ibyumweru bibiri Israel na Iran bahanganye mu buryo bukomeye, aho impande zombi zikomeje kugabana ibitero byo kwihimura, ibintu bikomeje kongera ubushyamirane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.


Kinyarwanda
English
Swahili









