issa
FARDC irimo gutegura ibitero simusiga byo kwisubiza umujyi wa Uvira

Dec 31, 2025 - 17:25
 0

Umujyi wa Uvira, uwa gatatu mu minini yo mu Ntara za Kivu nyuma ya Goma na Bukavu, uri kongera kwinjira mu bihe by’ubwoba n’umutekano muke, mu gihe hagaragara imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare bigamije kuwisubiza vuba hashoboka.

Nyuma y’ibyumweru bike inyeshyamba za AFC/M23 zikuye ingabo muri uwo mujyi mu rwego rwo kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’ubufasha bwa tekiniki n’ibikoresho bituruka mu Bubiligi, kirimo gutegura igikorwa cyo kuwigarurira ku ngufu nk'uko bitangazwa na The Great lakes Eye.

Iyi migambi ije mu gihe AFC/M23 yakomeje gusaba ko hashyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zarinda abasivile nyuma yo kuva muri Uvira, igasaba ko igisubizo cy’iki kibazo cyaboneka binyuze mu nzira za dipolomasi aho kwifashisha intambara.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kwisubiza Uvira no gutangaza intsinzi ya gisirikare, ibintu bishobora kubangamira imbaraga z’ubuhuza ziri gukorwa na Amerika na Qatar zigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuva ku wa 24 Ukuboza, abaturage ba Uvira batangiye kubona kwiyongera kw’ibikorwa bya gisirikare mu nkengero z’umujyi. FARDC yashyize mu duce twegereye Uvira abasirikare benshi, abacancuro (mercenaries) n’ibikoresho bya gisirikare, mu gihe ingabo z’u Bubiligi zivugwa mu gutanga ubufasha mu bijyanye n’ubwikorezi n’ikoranabuhanga rya gisirikare.

Ku wa 28 Ukuboza, abaturage batangaje ko babonye drones z’ubutasi ziguruka hejuru y’umujyi wa Uvira. Nubwo nta byangiritse zateye, uku kugaragara kwabaye intandaro y’ubwoba bukomeye mu baturage basanzwe bafite ibikomere by’imyaka myinshi y’intambara.

Amakuru kandi avuga ko ku wa 26 Ukuboza, ubwato butatu butwaye abasirikare bagera ku magana, barimo abo mu Burundi n’abo muri RDC, hamwe n’ibikoresho bya gisirikare, bwavuye ku cyambu cya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika bugana Baraka muri Teritwari ya Fizi, nko muri kilometero 80 mu majyepfo ya Uvira. Abo basirikare bivugwa ko bari kwitegura igikorwa cyo kwisubiza uwo mujyi mu buryo bwa gisirikari.

Uwo munsi nyine, abakozi bagera ku icumi b’ababiligi bakora ku gukoresha drones bageze mu Ntara ya Maniema, bagamije gushyigikira FARDC mu bikorwa byo mu kirere bigamije kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biri nko muri kilometero 50 uvuye i Uvira. Mbere yaho, abasirikare ba RDC n’abacancuro bo mu bihugu by’i Burayi bari bamaze koherezwa muri ako gace kugira ngo bakoreshe drones mu kugaba ibitero.

Andi makuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gikorwa bahawe amabwiriza yo kwambara imyambaro ya FARDC, mu rwego rwo guhisha inkomoko yabo.

Mu gihe imyiteguro ikomeje, impungenge ku mutekano w’abasivile zikomeje kwiyongera, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko habaho igisubizo cya politiki kirambye aho gukomeza kwiyongera kw’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.