Bimwe mu byo Lt. Gen Innocent Kabandana witabye Imana yibukirwaho
Lt General Innocent Kabandana, umwe mu basirikare b’imena mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) wabaye intwari mu kubohora u Rwanda no kugarura amahoro mu bice bitandukanye bya Afurika, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, aho bivugwa ko yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho yaguye.
Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aba umwe mu bari ku isonga mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rugendo rwe rwa gisirikare, yagiye yuzuza inshingano zikomeye haba mu gihugu no hanze yacyo. Yabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho yayoboye ibikorwa byatumye ibyihebe bigabwaho ibitero bikomeye, bigasubizwa inyuma.
Ku wa 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Lieutenant General, ari nako yashimirwaga ubwitange n’ubunararibonye mu buyobozi.
Lt Gen Kabandana kandi yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Umuyobozi w’ishuri rya Rwanda Peace Academy, ndetse yanayoboye ‘special forces’. Yanabaye kandi Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.
Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku Ngabo z’u Rwanda n’igihugu muri rusange, kuko yari umwe mu basirikare bakuru bafite ubunararibonye bwihariye n’uruhare runini mu kubaka igihugu gitekanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









